Nyanza: Yibonamo kuba umuhanzi kurusha ibindi byose mu buzima bwe
Gakuba Alphonse aka Mr Ba wiga mu mwaka wa gatandatu w’ikoranabuhanga mu kigo cy’ ishuli ryisumbuye rya COSTE-Hanika mu karere ka Nyanza atangaza ko yibonamo kuzaba umuhanzi kurusha ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Uyu munyeshuli asobanura ko ibijyanye n’ikoranabuhanga yigamo ateganya kuzabiha agaciro gake mu buzima bwe ngo kuko ateganya kuzahita yigira mu bijyanye na muzika akaba ariwo ahindura umwuga umubeshaho.
Yagize ati: “ Njye nindangiza kwiga feri ya mbere nzayifatira mu bikorwa bijyanye na muzika kuko mbiha agaciro gakomeye mu buzima bwanjye”. Ibi yabivuze mu gihe yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli atandatu yisumbuye bizatangira tariki 14/11/2012 mu Rwanda.
Uyu munyeshuli akaba n’umuhanzi kuko yatangiye kubikora atararangiza amashuli yisumbuye avuga ko n’ubwo atazwi mu guhugu afite inzozi ko umunsi umwe azamenyekana akareka kuba Star à domicile nk’uko abyita.

Indirimbo akunda guhimba akenshi zijyanye n’ubuzima bw’imibanire y’abantu n’abandi hagamijwe kubagezaho ubutumwa bwabaha isomo ryabafasha.
Indirimbo akunda kurusha iyindi muzo yamaze guhimba harimo iyitwa “ Inzira” yahimbye ahamagarira abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside kudakangwa n’ubuzima barimo ngo batakaze icyizere cyo kubaho neza.
Iyo ndirimbo icuranzwe mu njyana ya Rap igizwe n’amwe mu magambo agira ati: “ Twahuye n’imihari mu buzima tubura uko tubaho ibyago biratwokama baratwica bagira ngo niryo herezo ariko Imana irarinda nicyo gituma nizeye ko nzabaho neza, mbane n’abashaka maze twubake ubumwe n’amahoro. Peace for every one….”
Iwabo mu karere ka Nyamagabe Gakuba Alphonse azwi nk’umusore witabira amarushanwa y’indirimbo kandi akayatsinda naho ku ishuli akamenyekana nk’umunyeshuli ususurutsa aho abandi bateraniye.
Jean Pierre Tizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nishimiye uko mutanga amakuru neza ese twa bonana tel:0726415275 thx