Nyanza: Abafana ba Young Grace na Allioni ijoro ryabakereyeho bakibategereje baraheba
Mu gitaramo cyagombaga kubera muri Motel Ideal iri mu mujyi wa Nyanza mu ijoro rya tariki 11/05/2013 hategerejwemo abahanzikazi Young Grace na Allioni burinda bucya nta n’umwe muri bo uhageze.
Icyo gitaramo cyateguwe na Gorilla Village Center Ltd cyagombaga gitangira 17h30 ndetse abahanzi barimo Young Grace, Allioni n’abagize itsinda rya TNP bagakesha ijoro ariko ibyo byose byarangiye bibaye inzozi ku bafana babo barabategereje amaso agahera mu kirere.
Kugeza saa sita z’ijoro amatike (kwinjira abyariamafaranga igihumbi) yari agitangwa bakibasezeranya ko abahanzi bose bari mu nzira bagiye kuza ariko kera kabaye abagize itsinda rya TNP nibo bahageze nabo ntibashobora gushimisha imbaga y’abantu yari ikibategereje kuko bari babimye agaciro.

Uwitwa Passy umwe mu bagize itsinda rya TNP yasabye imbabazi abafana ku bw’uko gukererwa kwabayeho na mugenzi we ariko byabaye imfabusa kuko bose nta ndangagaciro yo kuvugisha ukuri no kubahiriza igihe bifitemo.
Uyu Passy avugana na Kigali Today yavuze ko impamvu yatumwe bagenzi be batabasha kwitabira icyo gitaramo ngo byatewe na gahunda mbi y’abakibatumiyemo batigeze bababwira isaha nyakuri kizatangiriraho.
Yakomeje avuga ko kuba Young Grace na Allioni batabashije kuhaboneka ari amakosa ya TNP kuko ariyo yagombaga kubazana ariko birangira byanze ku munota wa nyuma.
Kayitana Celestin wari uhagarariye kompanyi ya Gorilla Village Center ikaba ari nayo yari umuterankunga w’icyo gitaramo abo bahunzi bagomba guhuriramo atangaza ko ibyakozwe nabo bahanzi ari ubutekamutwe.
Avuga ko bajya kuva i Kigali babahitishijemo ibintu bibiri birimo kubazana mu madoka y’iyo kompanyi cyangwa kubaha amafaranga bakitegera.
Ngo bose bumvishe kubaha amafaranga biterera hejuru biba aribyo bahitamo kuko buri wese yari yemerewe ibihumbi 50 byo kwitwaza mu mufuko ndetse n’ibindi bihumbi 50 byo kwitegera.

Mu mvugo ye ikarishye kandi yumvikanamo kubagaya cyane yagiraga ati: “Biragaragara ko bamwe mu bahanzi nyarwanda ari abashonji ndetse no kugira ngo bazatere imbere bizabagora. Reba nawe ukuntu Kompanyi yacu yashakaga kubamenyekanisha ariko bakaba nta gahunda bafite kandi nibo birirwa basuka amarira ngo babuze abaterankunga” .
Ubuyobozi bwa Motel Ideal bwo buvuga ko bwari bwishingiye kwakira abo bahanzi bukabatiza inzu yo gukesherezamo igitaramo maze nabo bakabona uko bicururiza ibinyobwa n’ibiribwa byabo bigurwa.
Bamwe mu bafana bamaganye cyane imyitwarire ya bamwe mu bahanzi batubahiriza igihe cyangwa bagakoresha bagenzi babo mu nyungu zabo bwite aho ngo usanga babashyira ku mpapuro zamamaza kandi mu by’ukuri nta n’ubwumvikane bagiranye.
Mu mujyi wa Nyanza si ubwa mbere ibitaramo nk’ibi biteguwemo ariko bikaza kugaragara ko birimo amanyanga kuko mu mpera z’umwaka wa 2012 nabwo hateguwe igitaramo cyagombaga kwitabirwa na Dream Boyz, Jay Polly, Just Family, Tom Close, Fire Man, AMA G The black , Sandra Miraj, Bruce Melodie, Paccy n’abandi benshi ariko barabuze uwagiteguye abaturage bari bamuhitanye Polisi imuhungishiriza mu buroko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bamwe mu bahanzi baci ni bacenyege kabisa kuko barabeshya bagatesha umwanya abitwa ko aro abafana ababo. urugero ni k’iki gitaromo cyagombaga kubera I Nyanza cyatumye abaturage barushaho gutakariza icyizere abahanzi nyarwanda bazasabe imbabazi.