Nta rutonde rw’uko abahanzi barushanwa muri road shows PGGSS yigeze ikora

Ubuyobozi bwa East African Promotors (EAP) buratangaza ko nta rutonde na rumwe rw’uko abahanzi bagenda bitwara muri PGGSS bwigeze bushyira hanze. Ubu buyobozi buvuga ko abahanzi bose bitwara neza kandi ko bakora uko bashoboye ngo bashimishe abafana babo.

Mu kiganiro na EAPMUSIC.com, urubuga rukurikiranira hafi irushanwa rya PGGSS II, Kim Kizito, ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa EAP avuga ko abanyamakuru bagenda bakora intonde bavuga ngo umuhanzi runaka yitwaye neza kurusha runaka babikora ku giti cyabo n’uko bo babibona.

Kim avuga kandi ko bamwe bashobora no gushukwa n’amarangamutima bakaba bakora intonde zitari zo.

Ibi Kim abivuga mu gushimangira ko ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS nta rutonde na rumwe bwigeze bukora kuko buri muhanzi uri muri iri rushanwa, by’umwihariko abageze muri Top 10, buri wese ari gukora uko ashoboye ngo ashimishe abafana.

Kim Kizito agira ati: “Nta rutonde na rumwe twigeze dukora, kuko buri muhanzi ari gukoresha imbaraga ze nyinshi, uko ashoboye, kugira ngo ashimishe abafana.”

Mu kiganiro na Dj Bissosso, Dj muri iri rushanwa rya PGGSS avuga ko umuntu atapfa kwemeza ko hari umuhanzi runaka wigaragaje kurusha abandi kuko bagenda basimburanwa biturutse ku hantu habereye igitaramo.

Akenshi muri ibi bitaramo bya Roadshows, asanga uko abafana bishimiye umuhanzi waje nyuma atari ko bishimira uwaje mbere niyo mpamvu kugira ngo hatagira ugira ingingimira abahanzi batombora nomero baririmbaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka