Musanze: Umuhanzi Frere Manu aje kuvuga ubutumwa mu murya wa gitari
Umuhanzi Frere Manu, mu gikorwa arimo cy’ivugabutumwa agiye kwerekeza mu karere ka Musanze, aho azaririmbira abantu anabacurangira gitari, nyuma yo kumva ubutumwa bwa bamwe mu bavugabutumwa bo mu ntara y’Amajyaruguru.
Uyu muhanzi ufite ibitaramo tariki 31/05-02/06/2013, ngo agamije gukomeza umurimo wo kuzana abantu bakaba abigishwa ba Yesu, ndetse no gufasha abantu bihebye, bakabona ihumure riboneka mu ijambo ry’Imana.
Uyu muhanzi udateganya kugira undi muhanzi bafatanya mu bitaramo bye, bitewe n’uko igihe kinini kizaharirwa ijambo ry’Imana ku bufatanye n’abavugabutumwa nka Zigirinshuti Michel na Desire Habyarimana.

Uyu muhanzi unateganya gusohora umuzingo w’indirimbo ze mu minsi iri imbere, uzaba witwa “Singitinya”, azaririmba indirimbo zihagije, ndetse ananyuzemo abaririmbire indirimbo rizi kuri DVD yakoze mu rurimi rw’Igiswahili.
Ibi biterane bizatangira kuva saa munani kugeza nimugoroba, bizajya bibera muri Paruwasi ya Muhoza, itorero ADEPR. Muri ibi bitaramo kandi, hazaba hari amakorari azwi i Musanze nka Goshen ndetse n’Isezerano.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|