Mukumurika ibikorwa bya Decent Entertainment, Muyoboke Alex azifashisha abahanzi bose yabereye manager
Abagize ikompanyi ya Decent Entertainment aribo Muyoboke Alex na Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo bateguye igitaramo cyo kumurika iyi kompanyi yaje gufasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubibyaza umusaruro (Management).
Mu kiganiro twagiranye na Alex Muyoboke ari nawe muyobozi wa Decent Entertainment, yadutangarije ko mu gitaramo cyo kumurika iyi kompanyi batekereje gukorana n’abahanzi bose yagiye akorana nabo nk’umujyanama ndetse na bamwe mu bahanzi yagiye akorana nabo mu bikorwa binyuranye by’ubuhanzi haba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Yagize ati: “ni igitaramo cyo kumurika Decent Entertainment n’abahanzi tuzakorana. Mu gitaramo, natekereje kwifashisha abahanzi bose twagiye dukorana, abahanzi nabereye manager ndetse n’abo twagiye dukorana mu bindi bikorwa binyuranye by’ubuhanzi kuko abo bose aribo batumye mba uwo ndiwe, nibo batumye ngera aho ngeze…bose ntabwo bashoboye kuboneka kuko hari abari hanze ariko benshi bazaba bahari”.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bakorana na Alex Muyoboke akanababera umujyanama bazaba bahari harimo nka Tom Close, Dream Boys na Urban Boys.
Mu bandi bahanzi b’abanyarwanda bazaba bahari harimo Social Mula ari nawe muri iyi minsi barimo gukorana akaba ari nawe ambasaderi wa Decent Entertainment nk’uko Muyoboke yabidutangarije; hazaba kandi hari n’itsinda rishya muri muzika ry’abakobwa Nina na Charly bakorana na Muyoboke n’ubwo ataratangaza niba ababereye umujyanama.
Mu bahanzi bo hanze bazaba bahari, ni ukuvuga abahanzi bagiye bakorana na Muyoboke mu bikorwa binyuranye by’ubuhanzi, harimo Big Farious wo mu gihugu cy’Uburundi ndetse na Jacky Chandiru. Hari abandi bakoranye nawe bo hanze ariko batazabasha kuboneka nka Eddie Kenzo n’abandi.

Iki gitaramo bise “The Explosion Concert” kigamije kwerekana cyangwa kumurika ikompanyi ya Decent Entertainment no kumurikira abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange abahanzi izakorana nabo.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku itariki ya 18.10.2014 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|