Mico The Best yakuye urujijo ku bibaza ku magambo yo mu ndirimbo ze
Benshi bakunze kwibaza ku myandikire y’umuhanzi Mico the Best, akaba yasobanuye ko ibihangano bye biba bigomba kugira umwihariko, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kuri Kt Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.

Ni nyuma y’indirimbo nka Igare, Umunaba n’iyo aherutse gusohora mu cyumweru gishize yise Amabiya. Mu gusobanura inyito yazo yagize ati “Iyi myandikire ni mishya si ko nahoze nandika mbere, ubu ndeba icyo isoko rikeneye akaba aricyo mbaha”.
Yakomeje agira ati “Nk’abantu batinya kuvuga ijambo amabiya bikanga ibindi icya mbere nashatse kuvuga inzoga z’urufuro mu cyongera bita beer, kurivuga rero nta nka mba naciye amabere. Usibye ko n’igice cy’umubiri umuntu aba atinya kuvuga na cyo kibaho n’ubwo atari byo navugaga”.
Ku ndirimbo za mbere yavuze ko imyandikire ifite umwihariko ati “Iyo nsohoye indirimbo mba nshaka ko abantu babimenya, kandi iyo zifite umwihariko mu myandikire nk’izanjye barazimenya. Kandi zose ziba zifite ubutumwa”.
Mico yavuze ko amabiya harimo ubutumwa buvuga ko kunywa inzoga nyinshi ugasamara atari byiza, kugeza aho utangira kwicuza mu gitondo utazi aho waraye.
Indirimbo amaze iminsi asohora imwe imwe, yavuze ko ari gutegura album ku buryo hazaba hariho indirimbo zimenyerewe n’izindi zizasohokera rimwe na album, kugeza ubu iracyarimo gutunganywa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashima inkuru mutugezaho ariko muzatubwire kubahoze mwitsinda rya charl na nina. murakoze
iyo werura ukayita amabya bashaka bakajya kuri RIB puuh imyumvire mikeya