Menya umuhanzi Asa Jean de Dieu
Ndahimana Jean de Dieu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Asa ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba afite ubuhanga bukomeye mu njyana ya Afrobeat ndetse n’injyana ya R&B na Pop.
Asa yavutse tariki 03/09/1989 avukira i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Ni umwana wa karindwi mu bana 10 bavuka kuri Pierre Niyibizi na Cecile Mukankusi.
Izina Asa ngo yaryiswe n’abanyeshuri biganaga mu mashuri abanza mu kigo cya Kanombe (Camp Kanombe), icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye acyigira mu rwunge rw’amashuri rwa Kansi (Groupe Scolaire de Kansi) amashuri yisumbuye yayasoreje muri Essa Nyarugunga mu ishami ry’amateka, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG).
Asa akunda cyane umuhanzi Don Moen, Nicole C. Molen, Patient Bizimana na Doudou w’i Burundi. Usibye abo bahanzi akunda kandi abahanzi nka Kelly,West Life, Boyz 2 Men basa n’aho aribo bamuhaye inganzo kuko yakundaga kwigana cyane indirimbo zabo kuva cyera akiri muto ndetse akigana n’iz’abahinde.
Ku myaka 10 gusa, Asa yatangiye kuririmba abitangirira muri korari y’abana mu rusengero rwa Faith Center Kanombe. Abaje kumutoza kuririmba no kuvamo umuhanzi ni Staff Sgt Robert Kabera, Emile Nzeyimana.
Ku myaka 16 gusa, umuhanzi Asa bamutoreye kuyobora « Kuramya’ no Guhimbaza’’ mu itsinda ryitwa Winners Worships Team ry’urusengero rwa Living World kugeza n’ubu niwe ugikora uwo murimo.

Ku myaka 23 gusa afite, Asa amaze kugira indirimbo zitari nke harimo n’izo yaririmbanyemo n’abandi nka Wibivamo ya Hope, Duhindure Isi ya Musabe, Mwihangane yaririmbanye na Jimmy Muriho, Jimmy Claude na Bright, Ntabwo wibagiranye by Clemy ft Asa, Ndaje by Asa ft Jimmy Claude, Uyu niwo mwanya by Producer Sam ft Asa, Inshuti nziza by Frank ft Asa n’izindi.
Asa uherutse gukora amashusho y’indirimbo Kubaho kwanjye, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye haba i Burundi, Uganda no mu Rwanda. Arateganya gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘‘Uri Imana yanjye’’.
Asa yakomeje adutangariza ko yenda gusinyana amasezerano na Alpha & Omega Studio kugira bamukorere alubumu mu gihe cy’amezi 6 aho azajya ahabwa indirimbo 2 buri kwezi.
Ikintu cyamubabaje mu buzima ngo ni Jenoside yabaye mu Rwanda no kubura abavandimwe be. Yagize ati: ‘‘Nababajwe cyane no kubura abavandimwe banjye. Ubu turi 4 gusa kandi twari turi 10’’.
Umuntu wa mbere akunda kurusha abandi ni mama we umubyara. Ikintu yanga mu buzima ni umwanda, umuntu utiyubaha cgangwa ngo yubahe abandi.
Asa ni umusore ukunda kwiyambarira imyambaro imwegereye kandi imwubahishije. Akunda cyane ibara rya mauve. Kubyo kurya ngo yikundira inyama cyane, hagakurikira ubugari, ifi, umugati, imineke, jus n’icyayi. Bimwe mu byuma bya muzika acuranga ni piano na guitar.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikujye imbere igufashe mu buhanzi bwawe ugarure benshi mu nzira uhumurize ababaye Imana izabiguhembera
Asa ndamukunda ni umwana mwiza kandi aca bugufi nkinda indirimbo ze cyane cyane izo yakoranye na jimmy claude mukomeze muge muduha amakuru naho amaze kugera mubuhanzi bwe.courage Asa.keep it up bro
tumwifurije ishya ni ihirwe umuhanzi asa kandi akomereze ho kuko afite video nziza sana god helps
him