Meddy arashimira Imana yakinze akaboko ubwo yakoraga impanuka ikomeye
Umuhanzi Meddy usigaye abarizwa muri Amerika aho akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi, yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa facebook.
Mu magambo ye agaragaza gushima cyane kandi wumva ko byamurenze, yagize ati “Imana yongeye kunkiza mu mpanuka y’imodoka na none. Ntabwo navuga uko buri kimwe cyagenze ariko nagira ngo mbabwire ko kuba nkiri muzima mbikesha ushobora byose!”

Meddy kandi yakomeje avuga ko mbere y’uko iyi mpanuka iba, Claude Ndayishimiye washinze ikigo cya PMA (Prime Model Agency) akaba n’umuvugabutumwa nawe kuri ubu usigaye ubarizwa muri Amerika, yamuhamagaye akamubwira ko yumva ashaka kumusengera.
Yagize ati “Ijoro ribanziriza umunsi w’impanuka, umuvugabutumwa Claude Ndayishimiye yarampamagaye arambwira ngo arashaka gusengana nanjye (Yari ahangayitse cyane numva binteye ubwoba). Nyuma y’impanuka naramuhamagaye…ndamubwira nti noneho ubu menye impamvu washakaga kunsengera. Bantu, nakize impanuka mu muhanda munini!!! Claude yumvise ijwi ry’Imana. Icyumweru cyiza mwese”.
Meddy yongeye gukora impanuka ikomeye nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2013 nabwo yakoze impanuka ari kumwe na bagenzi be babana.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 11/10/2014 yari ikomeye cyane dore ko abandi bose bari kumwe nawe ngo bakomeretse cyane ariko we akavamo ari mutaraga.
Ni impanuka yabereye muri Amerika aho nyine uyu muhanzi asigaye abarizwa ubwo yavaga mu mujyi wa Dallas yerekeza I Fort Worth.
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Amen!!!!!! Allah ahimbazwe we wemeyeko utabura ubuzima kd caurage muri music turikumwe
gusa uzanyaruke
ugaruke mu Rda
imana iracyagukunda ntubibonye yikorere rero