Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena akanatangaza ko atazi igihe azazira mu Rwanda

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umuhanzi wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena, umunyetiyopiyakazi w’umunyamideli ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye “Burinde bucya” aheruka gushyira hanze.

Nk’uko yabitangarije KT Radio 96.7 FM, Radio ya Kigali Today, Meddy yagize ati: “Abantu babyibajijeho cyane nyuma y’uko babonye post nashyize kuri facebook ndetse n’amafoto ye, ariko ntakibyihishe inyuma kuko kwari ukumushimira akazi yankoreye.”

Ifoto ya Meddy na Sosena yavugishije benshi.
Ifoto ya Meddy na Sosena yavugishije benshi.

Meddy yakomeje avuga ko burya gushimira uwagufashije ari ntako bisa kandi bituma koko abona ko yakoze igikorwa gikomeye.

Meddy kandi yongeyeho ko kuri ubu nta mukunzi afite kandi akaba atari ku mushakisha. Ubwo yabazwaga niba ari gushakisha umukunzi (Single and searching), Meddy yasubije mu magambo make ko urukundo rudashakishwa.

Meddy n'umukobwa wagaragaye mu ndirimbo Burinde Bucya.
Meddy n’umukobwa wagaragaye mu ndirimbo Burinde Bucya.

Yagize ati: “Mvuze ngo ndi gushakisha naba mbeshye kuko urukundo ntirushakishwa rurizana ujya kubona ukabona uwo mubyumva kimwe. Ntabwo ndi gushakisha rero igihe nikigera bizikora.”

Yakomeje kandi atangaza ko aramutse ari mu rukundo atabihisha kuko atari ibintu bibi.

Abajijwe ku bihora bivugwa ko bazaza mu Rwanda nyamara igihe cyagera abakunzi babo bakabategereza bakababura, Meddy yiseguye ku bakunzi babo ndetse anasaba abantu bajya bakoresha izina ryabo mu kubeshya abafana babo kubihagarika.

Sosena, umunyetiyopiyakazi ugaragara muri Burinde bucya ya Meddy.
Sosena, umunyetiyopiyakazi ugaragara muri Burinde bucya ya Meddy.

Yagize ati “Nibyo hagiye habaho gupanga ibintu ntibigende uko twabiteguye ariko hariho n’abagendera ku mazina yacu bagatangaza ko tuzaza kandi tutavuganye, rwose batubabarire barekere aho kubeshya abanyarwanda. Turabitekereza kuza ariko ntituramenya neza igihe. Mbabwiye ngo tuzaza igihe iki n’iki naba mbabeshye.”

Meddy akomeje ibikorwa bye bya muzika kandi akaba anahamya ko ibyagiye bivugwa cyane by’umwuka mubi hagati ye na Lick Lick ataribyo.

Asaba abakunzi be gukomeza kubaba hafi no kubashyigikira, ndetse akanabashimira uburyo bakomeza kubagaragariza ko babakunze cyane n’ubwo hashize igihe kinini batababona, akaba abasezeranya ko babazirikana kandi igihe kizagera bagataramana amaso ku maso.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Baraberapee! Ahubwo meddy nabemaso

Tuyishime naphtal yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

BARAKWIRANYE PEE!!

NI PACCY yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

kuba mururkundo bivuziki?

KAYONGA yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Nice one balabelanye but not cyane ?

mustapha jowel yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

barakwiranye peee

Jadi Fils yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka