Mani Martin yasubitse kumurika alubumu ye kubera ubutumwa bw’igihugu yoherejwemo
Umuhanzi Mani Martin yahinduye itariki yagombaga kumurikiraho alubumu ye kubera ubutumwa bw’igihugu bwihutirwa yoherejwemo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu magambo ye yadutangarije ati: “Nahinduye itariki kubera ko noherejwe guhagararira igihugu nk’umuhanzi uzataramira abazitabira ibirori bizabera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Rwanda Day...”.
Rwanda Day ni ibirori bihuza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu cyane cyane i Burayi na Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda. uyu mwaka izabera mu mujyi wa Boston tariki 21-22/09/2012.
Mani Martin umaze kubaka izina muri muzika agenda arushaho kugaragaza cyane cyane ko azi no gucuranga ibyuma bya muzika akaba kandi anasigaye aririmba injyana ya Gakondo.

Mani Martin yahagurutse i Kigali saa mbiri z’ijoro tariki 18/09/2012. Mu gihe yari arimo kuzuza ibyangombwa ku kibuga cy’indege twavuganye atubwira ko kugeza ubu ariwe muhanzi wenyine uraserukira u Rwanda ko nta wundi azi waba ari bugeyo.
Igitaramo cyo kumurika alubumu INTERO Y’AMAHORO na MY DESTINY za Mani Martin cyari giteganyijwe tariki 23/09/2012 cyimuriwe tariki 30/09/2012 muri Serena Hotel saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NUMUNTU W’ UMUGABO