Lil G yasohoye amashusho y’indirimbo agaragaza akababaro k’ibyamubayeho
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ese ujya unkumbura agaragaza ibyamubayeho.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa 14 Mata 2016, Lil G yavuze ko icyatumye ahimba iyi ndirimbo yise “Ese ujya unkumbura” yabitewe no gutandukana n’umukobwa bakundanaga.
Yagize ati “Ni indirimbo imeze nk’ibwira umuntu tuba tutakiri kumwe mu buryo bubabaje mubaza ngo mbese ujya unkumbura?”
Lil G akomeza asobanura ko yayikoze atagamije kwishimisha ahubwo ngo yashakaga gutambutsa ubutumwa ku bakundana, cyane cyane kuri ariya magambo bakunda kubwirana ngo sinzakwibagirwa.
Uyu muhanzi asanga amagambo abakundana bakunze kubwirana bakwiye kujya bayashyira mu bikorwa imvugo yabo ikaba ingiro.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Lil G NIbakurek Icyo Baguhor Ntacyo Tuzi?
ewana uriya mwana mumureke kukonaye agomba kuyakoza icyo ashaka sibyose bavandi but munyumveneza.
Ubwose mubyukuri uramutukira iki,udakora ntakosa
ibuka kandi ko yasabye imbabazi.kuki umusabira umunyururu aho kumugira inama yicyo yahindura.Ndakugaye rwose
ubwose kuki ubona umugogo uri mujisho rye tuvuge ko iryawe ryera?
Wowe, ntabwo urumuhanzi ,ahubwo bakwiye kugufunga
kubera ibyo wakoze gutesha agaciro amafranga y,u Rwanda
ugayaca sha! ntasoni.
hari,abowagafashije uri Igicucu cyane ukwiye ingando ukamenya Indanga gaciro nzu mu nyarwanda.