Lil G yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Mani Martin

Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya Lil G yashyize hanze indirimbo yakoranye na Mani Martin bise “Imbabazi” ikaba ari indirimbo isaba imbabazi umukunzi wahemukiwe.

Nyuma y’igihe gito abitangaje, ku cyumweru tariki 16/12/2012, Lil G yagize ati: “biriya mvuga ntabwo ari ibyambayeho n’ubwo bamwe ariko babitekereza, njye narebye ibintu bisanzwe bibaho mu buzima, ubundi iyo wahemukiye uwo ukunda uba ugomba kumusaba imbabazi…”

Mu ndirimbo ye “Imbabazi” Lil G agira ati: “Mu buzima tubamo habamo kubabazanya ariko icya mbere burya ni imbabazi. Nibuka umunsi wa mbere twe duhura…mu by’ukuri njyewe ntabwo numvaga ko nzakubura…

Lil G.
Lil G.

Sinumvaga mu buzima ko nakubabaza kuko nari mfite ubwoba ko nagutakaza, gusa amatage ntawe uyakurura araza ubu inshuti n’abavandimwe nibo bakumbaza.

Ingaruka zo kukubura ubu nizo zimpana, ndicara nkibuka cyera kuva mu bwana ubwo twatekerezaga ko ntagutana ndasaba imbabazi kuri wowe no ku Mana”.

Mani Martin ari nawe uririmba inyikirizo we agira ati: “Ni kuki wibagiwe isezerano vuba ukansigira irungu n’amajune? ndemera ko nafuditse ndanagusaba imbabazi niwicara ugakumbura uzampe imbabazi”.

Iyi ndirimbo “Imbabazi” ya Lil G yakozwe na Producer Davydenko ari nawe usanzwe amukorera indirimbo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabakunda

byukusenge yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

urakaza neza ku rubuga rutugezaho amakuru atandukanye yo mu Rwanda n’ahandi.

yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

iyi site nubwambere nyisuye

promesse uwimana yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka