Lil G na Mavenge Sudi bari gusubiramo indirimbo “Gakoni k’abakobwa”

Umuhanzi Lil G afatanyije n’umuhanzi Mavenge Sudi, bari gusubiramo indirimbo ya Mavenge Sudi yitwa “Gakoni k’abakobwa”.

Mu kiganiro twagiranye na Lil G yagize ati: “…twembi twagize icyo gitekerezo cyo gukorana indirimbo ariko ninjye wabishyizemo ingufu cyane kugira ngo bishoboke…”.

Mavenge Sudi na Lil G.
Mavenge Sudi na Lil G.

Iyi ndirimbo irimo gukorerwa muri studiyo izwi ku izina rya “Narrow Road” izasohoka ku wa gatatu w’iki cyumweru; Amashusho y’iyi ndirimbo yo azafatwa nyuma y’ibyumweru bitatu nyuma y’uko isohotse nk’uko twakomeje tubitangarizwa na Lil G.

Twifuje kuganira na Mavenge Sudi kugira ngo nawe agire icyo adutangarije kuri uku gusubiramo iyi ndirimbo ye afatanyije na Lil G ariko ntibyadukundira.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka