Kwitabirwa PGGSS II kwa Kitoko bikomeje kuba urujijo

Mu gihe umuhanzi Kitoko Bibarwa yari yemeje ko yisubiyeho azitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star season 2 yongeye kwemeza ko atazayitabira. Yemeye ko yavuze ko azitabira iri rushanwa ariko ngo yari atarabona amasezerano. Ntabwo yabashije kutubwira icyo yagaye mu masezerano.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yagarutse muri Primus Guma Guma Super Star season 2 nyuma y’iminsi mike atangaje ko atazayitabira kubera ko nta mwanya uhagije afite.

Tariki 03/02/2012, ubwo hatoranwaga abahanzi 20 bazavamo 10 bazarushanwa muri PGGSS II, Kitoko yavuze ko atazayitabira kubera indirimbo arimo gutunganya muri Uganda na Kenya ariko yagaragaye mu nama yahuje abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazahatana muri PGGSS II yabaye tariki 08/02/2012 banatora numero zibaranga. Muri ayo majonjora, Kitoko afite numero rimwe (1).

Kitoko yasobanuye ko yari yatangaje ko nta mwanya afite wo kujya muri PGGSS II ariko ko yaje gusanga kutanjya muri PGGSS abafana be babifata nko nkubasuzugura ahitamo guhindura icyemezo yari yafashe.

Nk’abandi bahanzi bose bari bahari Kitoko yasomye amasezerano (contrat) abahanzi bagirana na Bralirwa ahitamo kuyemera no gufata numero.

Kitoko yagaragaye mu nama yahuje Bralirwa n'abahanzi 20 bazatoranwamo 10 bazarushanwa muri PGGSS. Yafashe numero 1.
Kitoko yagaragaye mu nama yahuje Bralirwa n’abahanzi 20 bazatoranwamo 10 bazarushanwa muri PGGSS. Yafashe numero 1.

Kitoko yakomeje asobanura ko yasanze aramutse atitabiriye iyi PGGSS ya kabiri byaba ari ugupfusha ubusa ikizere abakunzi be bakomeje kumugirira dore ko na PGGSS y’ubushize atayitabiriye kandi yari yagiriwe ikizere bityo abakunzi be bikabababaza cyane.

Kitoko yongeyeho ko yasanze amafaranga azahabwa abahanzi ari menshi cyane bityo akaba atayavirira. Abahanzi 10 bazarushanwa muri PGGSS II bazahabwa amafaranga ibihumbi 500 bakimara gutorwa kandi bahabwe miliyoni buri kwezi mu mezi ane bazamara mu marushanwa.

Iyo nama ikirangira, abantu batashye bazi ko Kitoko azitabira PGGSS II ariko mu kiganiro twangiranye mu ma saa yine z’ijoro tariki 08/02/2012, tumubaza umwanzuro yafashe dore ko byari byarangiye ubona atarafata umwanzuro uhamye, yongeye guhakana ko atazitabira PGGSS II.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo niba atabishaka niyikorere gahundaye ibyontacyo bivuze njye ndamushigigikiye numugabo tu

anithauwase yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

NIBA KITOKO ADAFITE UMWANYA UHAGIJE NTAKIBA ZO ABAKUNZI BE TURACYAMUKUNDA!KANDI TUMURI INYUMA IMANA IJYE IMUFASHA MUBYO AKORA BYOSE!

akamikazi olivia yanditse ku itariki ya: 9-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka