Kuba umuhanzi ntibyambuza gucuruza inkweto-Doxa
Umuhanzi Doxa, umwe mu bahanzi bagaragayeho ibikorwa by’ubushabitsi bindi bibinjiriza bitari ubuhanzi gusa ngo kuba ari umuhanzi ntibimubera imbogamizi mu bucuruzi bwe b’inkweto.
Mu kiganiro Showbusiness Time kuri Kt Radio, 96.7 FM ku wa gatanu 18:15, Doxa yatangaje ko kuba ari umuhanzi bitamubuza gukora ubushabitsi (Business) bumwinjiriza kabone n’ubwo usanga bamwe mu bahanzi babifata nk’ibisuzuguritse.

Yagize ati: “Kuba ncuruza inkweto kuri njye numva nta gisebo kirimo kuko birantunze, bitunze umuryango wanjye kandi bikanamfasha kujya muri studio.”
Abajijwe niba namara kuba icyamamare muri muzika azahagarika gucuruza inkweto nk’uko bigenda bigaragara muri benshi mu bahanzi Nyarwanda aho aba yakoraga ikintu yamara kwinjira mu buhanzi cyangwa kwamamara akagihagarika, Doxa yasubije ko adateze kubireka.
Yagize ati: “ Ntabwo nteze kureka gucuruza inkweto ahubwo ubuhanzi bwanjye buzamfasha kuba iyo business yanjye yakwamamara kuko kuba icyamamare bisobanuye ko na Business yanjye izaba yamamaye, bityo abafana banjye nkabambika ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.”
Tumubajije inzozi afite ku bijyanye n’iyo business ye yo gucuruza inkweto yadusubije ko afite inzozi zo kuzabona ari we wambika Abanyarwanda bose ndetse akanarenga imbibi.
Yagize ati: “ Mfite inzozi zo kuzambika abanyarwanda bose kandi mfite n’inzozi zo kuzabona nanjye ngira brand yanjye ikamamara nk’uko twumva Gucci, Addidas, Nike n’izindi.”

Doxa yagiye yambika na bamwe mu bahanzi bagenzi be mu bikorwa binyuranye bagaragaramo.
Kugeza ubu bamwe mu bahanzi Doxa yambika hamwe n’abo yambitse harimo Ciney, Queen Cha, Diplomate mu mashusho y’indirimbo ye “Indebakure” n’abakobwa bagaragaramo, ndetse n’abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo “Sugar Teta” y’umuhanzi Free Man akaba nawe ayigaragaramo.
Doxa ni umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya “Narrow Road Crew” ari bo Pacific Umwe Uzi, JDC Umwe Uzi na Doxa Umwe Uzi.
Kugeza ubu, aba basore bamaze kugira indirimbo zigera muri eshanu arizo “Ndapapa”, “Higa Ubeho”, “Mpishurira”, “Mpishurira remix ft Ezra”, na “Uri Umubyeyi Iteka”.
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes I,amahoro agwire kuri narrow road crue kuberako ibikorwa bakora bashaka ko umuntu wese yagwiza amahoro nabo bajye babigirirwa inshuro nyinshi.........wish u to feel Irie
courage ku murimo, ntucike intege, imbere ni heza..
Tumurinyuma mri byose
Doxa icyo namubwira nugukomereza aho
Doxa courage wangu!aho ushaka uzahagera Imana izabigufashamo!!
Doxa courage wangu!humura icyo ushaka uzakigeraho kdi indirimbo ni nziza ukomerezaho uzagera kure!!