Korali Maranatha irizihiza imyaka 30 imaze ivutse
Ku cyumweru tariki 3.8.2014, nibwo korali Maranatha izizihirizaho imyaka 30 imaze ibonye izuba, ibi birori bikaba bizabera muri Kigali Serena Hotel.
Korali Maranatha yabonye izuba mu mwaka wa 1984 ikaba yaravukiye mu kigo cy’ishuri ry’ababyeyi b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kizwi ku izina rya APACE Kabusunzu kugeza ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango benshi cyane hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, ababaye muri iyi korali ndetse n’abakunzi bayo bibumbira mu muryango umwe w’abanyuze muri iyi korali bikaba byaratumye ihindurirwa izina ikaba itakiri korali gusa ahubwo yarabaye icyo bise Maranatha Family Choir (MFC); nk’uko Manzi Robert umuyobozi w’iyi korali yabidutanagarije mu nama n’abanyamakuru.
Kugeza ubu, Maranatha Family Choir ifite imizingo (albums) 9 z’amajwi na alubumu 2 z’amashusho aho iya mbere yayishyize hanze mu mwaka wa 1991, iya kabiri ijya hanze mu mwaka w’1996, iya gatatu mu mwaka w’1998.

Alubumu ya kane ya Maranatha FC yagiye hanze mu mwaka w’2000, iya gatanu ijya hanze mu mwaka wa 2002, iya gatandatu yagiye hanze mu mwaka wa 2004 naho iya karindwi ijya hanze mu mwaka wa 2006 ari nabwo bashyiraga hanze DVD (iz’amashusho) ya mbere.
Mu mwaka wa 2008 nibwo bashyize hanze alubumu yabo ya 8, mu 2009 bashyira hanze alubumu (DVD) yabo y’amashusho ya kabiri naho alubumu ya cyenda ari nayo baherukiraho yagiye hanze mu mwaka wa 2011.

Kugeza ubu, Maranatha FC yaciye agahigo ko kuba ari imwe mu makorali make hano mu Rwanda afite abahanzi, abatunganya indirimbo n’abandi banyamuziki batandukanye b’ibyamamare bayinyuzemo.
Muri abo harimo Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi; Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music (inzu itunganya umuziki ikanakurikirana inyungu za bamwe mu bahanzi, iyi ikaba ari imwe mu mazu akomeye hano mu Rwanda);

Kayihura Ntwari Didier umuhanzi akaba n’umunyamuziki ukomeye hano mu Rwanda; Mico Marcel ufite Band icuranga mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar; Loti ndetse na Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless.
Biteganyijwe ko aba bose ndetse n’abandi batavuzwe haruguru bazagaragara baririmba muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 30 korali Maranatha imaze ivutse.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30 korali Maranatha imaze ibonye izuba, bizabera muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10000 na 5000.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|