Korali Kinyinya igiye kumurika alubumu y’amashusho “Iherezo ry’ubutayu”

Korali Kinyinya yamenyekanye cyane ku ndirimbo «Urondereza ubusa bukimara » igiye kumurika alubumu y’amashusho bise « Iherezo ry’ubutayu ».

Igikorwa cyo kumurika iyi alubumu kizaba mu gitaramo kizaba ku itariki ya 29.9.2013 kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama guhera saa munani z’amanywa. Iyi alubumu y’amashusho ‘‘Iherezo ry’ubutayu’’ ni umuzingo wa 11 (volume).

Muri iki gikorwa iyi korali izaba iri kumwe n’abahanzi nka Mugabo Venuste, Murwanashyaka Faustin uzaba aturutse muri paruwasi ya Gasave, hakazaba kandi hari n’umuvugabutumwa Désiré Habyarimana.

Korali Kinyinya ni imwe mu makorali y'itorero rya ADEPR.
Korali Kinyinya ni imwe mu makorali y’itorero rya ADEPR.

Korali Kinyinya yavutse mu mwaka wa 1982 ni imwe mu makorali y’itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Kinyinya, mu karere ka Gasabo ururembo rw’u mugi wa Kigali nk’uko twabitangarijwe na Patrick Kanyamibwa.

Zimwe muri alubumu zayo zamenyekanye cyane harimo ‘‘Urondereza ubusa bukimara’’ ari nayo yaba yararushije izindi zose kumenyekana cyane, ‘‘Witinyishwa n’ibiriho’’, ‘‘Ntacyo tuzaba’’, ‘‘Araza vuba n’izindi’’.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka