Koffi Olomide yatawe muri yombi azira gukubita umutunganyiriza indirimbo
Umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yatawe muri yombi tariki 15/08/2012 nyuma yo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (producer).
Koffi Olomide yasagariye Diego Music mu gitondo cyo kuwa gatatu aramukomeretsa ndetse anangiza Hoteli Venus ibyo byabereyemo; nk’uko umushinjacyaha mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Flory Kabange, yatangaje.
Icyo abo bagabo bapfaga nticyiramenyekana. Polisi yahase Koffi Olomide ibibazo mu masaha ya mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita yoherezwa muri gereza nkuru ya Makala ibarizwa mu mujyi wa Kinshasa.
Mu myaka ishize, uyu muhanzi w’imyaka 54 yagiranye ibibazo n’itangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye bituma ajyanwa mu butabera.
Mu kwezi kwa kabiri 2011, Ubutabera bw’u Bufaransa bwakurikiranye Koffi Olomide ku kibazo cyo gufata ku ngufu abakobwa bagize itsinda rye ryitwa “Quartier Latin”, ibikorwa bya kinyamaswa n’ubucuruzi bw’abantu .
Muri 2009, Koffi Olomide yagiranye ibibazo n’ubutabera bwa Kongo-Kinshasa kubera abamurinda bakubise umukozi ukoresha kamera wa television ya RTGA.
Mu mwaka wa 2004, itangazamakuru rya Kongo ryamushyize mu kato ko kudakina indirimbo ze mu gihe cy’iminsi 40 nyuma yo gukubita umunyamakuru witwa Marc Tabou mu gitaramo cyabereye i Paris. Icyo gikorwa cyatumye asohora indirimbo yise “Embargo” mu rwego rwo kwibuka ibyo bihe yanyuzemo n’itangazamakuru rya Kongo.
Koffi Olomide ufite impamyabushobozi ihanitse mu icungamari n’ubukungu ndetse n’impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu mibare yakuye mu gihugu cy’u Bufaransa avuka kuri se w’Umunyekongo na nyina ukomoka mu gihugu cya Sierra-Leone.
Yatangiriye umuziki mu itsinda rya Papa Wemba ryitwa “Viva la Musica” mu myaka ya za 70 aza gushinga itsinda rye ryitwa “Quartier Latin” mu mwaka w’i 1986.
Koffi Olomide wamenyekanye ku isi hose yegukana ibihembo bikomeye harimo iby’umuhanzi mwiza ku mugabane w’Afurika ndetse n’umuhanzi w’igihangange mu myaka 10.
Nshimiyimana Leonard na Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|