Knowless arahakana ubwambuzi bumuvugwaho

Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, aho yasobanuraga n’ibindi bimwerekeyeho birimo n’umuzingo w’indirimbo (Album) aherutse gushyira hanze.

Knowless yasobanuye ko iby’uwo muntu yabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko ntaho amuzi ndetse ko nta n’amafaranga yamuhaye.

Yongeyeho ko nta rwego ruramuhamagara ngo rumubaze kuri ibyo bintu, icyakora akavuga ko biri mahire kuko yabonye ku mbuga nkoranyambaga ko ikirego cyaba kiri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko ubwo ukuri kwabyo kuzamenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yasakaye avuga ko Butera Knowless yarezwe mu rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’uwitwa Munezero Rosette uvuga ko yahaye Knowless amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu (FRW 1,350,000) mu bucuruzi bw’uruhererekane (pyramid Scheme) mu kimina cyitwa ‘Happy Family’.

Bene ubu bucuruzi bwo guhererekanya amafaranga uyatanze akizezwa inyungu ariko abanje na we kuzanamo abandi bantu Leta imaze iminsi ibuhagarika kuko butemewe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwakiriye icyo kirego, hakaba ngo hakurikiraho kugisuzuma.

Knowless avuga ku by’iki kirego, yagize ati “Ubwo babishyikirije RIB buriya bizakemuka kuko ni urwego rw’Abanyarwanda bose, nibabikurukirana bikaba ngombwa ko nitaba nzajyayo.”

Butera Knowless amaze gushyira album ye ya gatanu hanze yise “Inzora”. Yasobanuye ko izina yahaye iyi Album ari izina ry’umwana we kandi akaba yarafashe umwanya uhagije kugira ngo akore ibihangano buri wese azisangamo. Kuri iyi Album hariho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Tom Close, Igor Mabano, Platini P, Nel Ngabo ndetse na Ykee Benda na Navio bo muri Uganda.

Umva agace k’ikiganiro Knowless yagiranye na KT Radio aho yasobanuye iby’ubwo bwambuzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka