Kitoko ntazitabira PGGSS season 2

Kitoko yagiriwe ikizere cyo gutorwa mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana muri PGGSS season 2 ariko nk’uko ubushize byagenze, uyu mwaka nabwo ntazitabira aya marushanwa.

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today, tariki 05/02/2012, Kitoko yavuze ko anaramutse agiriwe ikizere cyo gushyirwa mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana PGGSS Season 2 atayitabira. Yavuze ko nta mwanya gahagije afite kubera ibikorwa arimo byo gukora indirimbo ze.

Yagize ati “Iyi PGGSS Season 2 nayo ntabwo nzashobora kuyitabira; bazabifata nabi ariko ntakundi nabigenza kuko nta kanya gahagije mfite. Ndateganya kuzabivuga mbere batarantora muri bariya 10”.

Ibyo bikorwa Kitoko arimo bitazatuma abasha kwitabira PGGSS season 2 ni indirimbo ze arimo gutunganyiriza muri Uganda kwa Washington kuko ngo amasezerano bagiranye itararangira ndetse na alubumu ye arimo gutegurira i Nairobi muri Kenya kwa Kamanzi.

Nyuma ya Miss Jojo Kitoko abaye umuhanzi wa kabiri utangaje ko atazitabira PGGSS season 2. Patrick Nyamitari nawe yavuzeko ashobora kutazayitabira. Ngo bizaterwa n’ibyo azasanga biri mu masezerano (contrat) abahanzi bitabiriye PGGSS bagirana na Bralirwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka