King James niwe washimishije cyane Abanyamusanze
Road Show ya Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS II) yabereye i Musanze tariki 09/06/2012, umuririmbyi King James ni we wahagurukije abafana ku buryo bugaragara, aho abafana bamwishimiye babyina kandi baririmba indirimbo ze.
King James niwe waririmbye nyuma y’abandi baririmbyi bari muri PGGSS II. N’ubwo yaririmbye butangiye kwira kandi hari gutonyanga imvura ntibyabujije ko abantu bari buzuye Stade Ubworoherane y’i Musanze bahagurutse maze bakabyina indirimbo ze zitandukanye zirimo iyo bakunze cyane muri iyi minsi yitwa “Pala Pala”.

King James yaririmbye indirimbo ze ziri mu njyana ibyinitse ya Pop cyangwa Techno maze stade yose imufasha kwitera hejuru bamanitse n’amaboko hejuru. Kuko ariwe waherutse abandi baririmbyi, yarangije kuririmba ahita ava kuri “Podium” ariko abafana be bamwereka ko bakimwishimiye bifuza ko akomeza kubataramira.
Murenzi Jean yaje muri Road Show ya Musanze aturutse mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba yatangarije Kigali Today ko kubwe umuririmbyi wamushimshije cyane ari King James mu ndirimbo ye Pala Pala.

Abandi baririmbyi bashimishije abafana mu buryo bugaragara harimo umuraperi Riderman. Yaririmbiye Abanyamusanze indirimbo ze zitandukanye zirimo “Nkwiye Igihano”, “Nkwite Nde” zishimisha abantu ku buryo bugaragara ariko indirimbo yatumye stade yose ihaguruka ikabyina ni iyitwa “Simbuka”.
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya “Coupé Décalé” imenyerewe muri Afrika y’Uburengerazuba yatumye abantu babyina bitera hejuru basimbuka.
Itsinda rya Urban Boyz naryo ryasusurukije abantu ku buryo bugaragara. Usibye kuririmba, bagisesekara kuri Podium baje bambaye imyambaro itangaje kuburyo abafana babo batangaye cyane.
Aba basore baririmbye indirimbo zabo zikunzwe zirimo “Reka Mpfukame”, “Take It Off” na “Umfatiye Runini” maze abafana batangira kubyinira aho bari bigaragara ko babishimye.

Abafana bamaze kubyina izo ndirimbo basabye Urban Boyz kubaririmbira indirimbo yabo yitwa “Sipiriyani”. Iyo ndirimbo niyo yatumye abafana benshi bahaguruka bakabyina dore ko iyi ndirimbo iri mu njyana ibyinitse y’Igikongomani.
Icyagaragaye cyane mu bafana ni uko bishimiraga buri muririmbyi uri kubaririmbira. Injyana ya Hip Hop niyo byagaragaye ko ifite abanfana benshi. Abakunzi b’iyo njyana i Musanze bifuzaga kubona umuraperi Jay Polly.
Jay Polly akimara kugera kuri Podium abafana be bamugaragarije ibyishimo. Aho bari banafite ibipapuro byanditse ho amazina ye, byerekana ko bamufana koko. Maze yaririmba indirimbo abafana bakamufasha kuyiririmba uko yakabaye.

Bull Dog nawe yashimishije abafana mu ndirimbo ye ikunzwe muri iyi minsi yitwa Customer Care. Akaba yararirimbaga ari kumwe kuri Podium na Jay Polly nk’umuraperi bari mu itsinda rimwe rya “Tough Gang”.

Young Grace, umukobwa ukiri muto, ufite imyaka 18 y’amavuko, akaba ari nawe muto mu baririmbyi bose bari muri PGGSS II, yasusurukije abatari bake, dore ko i Musanze ariho amenyerewe cyane. Abafana be i Musanze bamweretse uburyo bamwishimira, bakora ibintu bitandukanye biriho amazina ye ndetse n’amafoto ye haba ku mamodoka ndetse no ku myambaro.
Umuririmbyi Knowles nawe yashimishije abantu cyane cyane mu ndirimbo ye “Nkoraho”. Aho yahamagaye umwe mu bafana be kugira ngo babyinane iyo ndirimbo amukora ho. Ibyo bikaba byarashimishije abafana be batandukanye.
Amatsinda y’abaririmbyi nka “Just Family” na “Dream Boyz” nayo yashimishije abafana bayo bitewe n’indirimbo baririmba zikunzwe. Platini umwe mu bagize “Dream Boyz” niwe waririmbye wenyine kubera ko uwo bafatanya ariwe TMC yari arwaye.
Platini yaje gufashwa n’umwe mu basore baririmba muri Just Family witwa Croidja maze bashyushya abafana ba Dream Boyz.
Umuraperi Danny Nanone nawe yahanyuranye umucyo nubwo byagaragaye ko bamwe mu bafana b’i Musanze batari bamumenya cyane. Abamuzi nabo baramwishimiye bamufasha kubyina ndetse no kuririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Abaririmbyi batandukanye baganiriye na Kigali Today batangaje ko abafana babo b’i Musanze bakiri aba mbere bakurikije n’ahandi mu ntara bagiye kuririmbira.
Road Show y’i Musanze irangiye, abaririmbyi bahise berekeza iya Rubavu aho kuri iki cyumweru tariki 10/06/2012 bari butaramire abafana babo bo mu mujyi wa Gisenyi.
Road Show y’i Rubavu niyo isoza ikiciro cya mbere cy’irushanwa rya PGGSS II cyo kwiyereka abafana mu ntara. Ikindi kiciro kizakurikira ho ni icyo kuririmba “Live”, icyo kiciro kizabera mu mujyi wa Kigali.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
dore umuraperi wambere mu Rwanda bull dogg arabizi bya danger ebana birarenze
Bose barabizi pee! abafana ba Young grace n’abasirimu kbsa! urareba ibikoreshyo bitwaje di! King James arakunzwe nakomerez’aho. iyi web ninyakuri pee! ndameye.
King james nakomereze aho tumuri inyuma kandi Imana imuhezagire mubyo akora byose. thanks