Kayonza: Urubyiruko rwishimiye gukomeza kwa Jay Polly mu bahanzi 10 bazahatanira PGGSS4
Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kayonza ngo bishimiye kuba umuraperi Jay Polly yaraje mu bahanzi 10 basigaye bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ku nshuro ya kane.
Bamwe mu bo twavuganye ntibazuyaza kuvuga ko babona Jay Polly afite amahirwe yo kwegukana intsinzi muri iri rushanwa kuko bamwe mu bahanzi b’ibigugu bari kumurusha amajwi basezerewe, nk’uko bivugwa na Mukunzi Claude.

Gasana Jackson we avuga ko kuba Knowless yarasezeye mu irushanwa ndetse n’itsinda rya Urban Boys rigasezererwa ari amahirwe akomeye kuri Jay Polly, gusa ngo akwiye gukora cyane kuko arebye nabi Ama G The Black, umuraperi mugenzi we yazamutwara intsinzi.
Yagize ati “Ni byiza kuba Jay Polly yarakomeje ariko arye ari menge kuko Ama G ashobora kumukorana. Cyakora n’iyo Ama G yatwara intsinzi nta kibazo kuko ni Hip hop mu yindi”.
Uwase Cynthia we yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Jay Polly yegukane intsinzi y’iri rushanwa, akavuga ko umwaka ushize ari we wari kuba warayegukanye ariko ntiyarigaragaramo. Ati “Ndamwifuriza amahirwe pe, kuba arimo bizatuma irushanwa riryoha”.

Urubyiruko rw’i Kayonza rugaragaje ibyishimo rwatewe no kuba Jay Polly yarakomeje mu irushanwa nyuma y’iminsi mike ataramanye na rwo mu mujyi wa Kayonza.
Mbere gato y’igitaramo cyagaragaje abahanzi 10 bazahatanira PGGSS4 cyabaye tariki 15/03/2014, Jay Polly yari yatumiwe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza aririmbira urubyiruko mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isomero muri icyo kigo.
Urubyiruko rwari rwitabiriye uwo muhango rwamugaragarije ibyishimo bidasanzwe kuko benshi bashakaga kujya kuririmbana na we imbere y’abafana. Icyo gihe benshi bijeje Jay Polly ko bamuri inyuma, ku buryo yarangije kuririmba batabishaka buzura imodoka ye bashaka kumusuhuza no kumuvugisha.
Benshi mu bishimira kuba Jay Polly yarasigaye mu irushanwa ahanini bavuga ko babona bizatuma rigerageza kuryoha kuko abandi bahanzi bari kurishyushya basezerewe.

Nubwo hari abishimira ko Jay Polly yakomeje mu bahanzi 10 basigaye mu irushanwa, hari n’abavuga ko babajwe cyane no kuba Knowless yarikuye mu irushanwa ku ikubitiro.
Umubare munini w’abadutangarije ko babajwe n’uko yivanyemo ni abakobwa bagenzi be bavuga ko bamufataho urugero, bakaba ngo bari bizeye ko kuri iyi nshuro intsinzi y’iri rushanwa ari we wari kuyegukana kuko bamubonamo ubushobozi.

Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS4 ni: Young Grace, Active, Senderi, Jules Sentore, Dream Boys, Diana Teta, Bruce Melody, Christopher, Am G The Black na Jay Polly.
Batoranyijwe hagendewe ku bintu bine: kwamamara byahawe amanota 30%; kuririmba mu ijwi ry’umwimerere bihabwa amanita 30%; gushimisha abafana byahawe amajwi 30% naho imyitwarire ihabwa amanita 10%.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kigali ko mutagishyiraho video yuko byagenze?musigaye mwarasubiye inyuma kabisa.itorwa rya 10 muri PGGSS 4 murishyireho.
Uyu musore Imana iza mufashe nda mukunda cyane.