Karangwa yazinutswe gucuranga gitari kubera ibyo yahuriye na byo muri Orchestre Pakita

Umwe mu bagabo bemeza ko bacuranze muri Orchestre yakunzwe mu myaka ya 1980 witwa Bihoyiki Francois uzwi nka Karangwa, ku myaka ye 63, avuga ko yazinutswe gucuranga kubera ibyo yahuriye na byo muri Pakita.

Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari
Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari

Karangwa avuga ko yakundaga gucuranga cyane agacuranga gitari iherekeza izindi (accompagnement) akaba yaratangiye gucuranga muri Orchestre Pakita mu 1982 akaza gusoza mu mwaka wa 1987 ndetse akaba atarongera gukora ku murya wa gitari kubera ibyo yabonye.

Yagize ati “Twararirimbaga tugatahira iraha tukanywa byeri gusa n’ibindi. Ntabwo amafaranga baduhaga yashoboraga kugira icyo yamarira umuryango kwari ukwinezeza gusa, watahanaga nk’igihumbi gusa, twari tugeze ahantu habi mu bintu bimeze nk’ubuhemu”.

Karangwa avuga ko hari ahantu henshi bacuranze bagafatira ibyuma byabo cyangwa se na bo ubwabo bakabafata bugwate ibintu byamubabaza cyane akibaza icyo amara mu muziki akayoberwa.

Yagize ati “Hari ubwo twagiye i Rwamagana tugiye gucuranga turahomba bafatira ibyuma byacu kandi twari twabikodesheje kwa Mwitenawe ndetse tutanamwishyuye, uwari udukuriye yarakomeje ashyikirana n’aho twakoreye baradohora ariko byari ibintu bibi”.

Karangwa avuga ko ibibazo byinshi ari byo byatumye Orchestre Pakita isenyuka mu 1987 bakaba bari bararirimbye indirimbo zakunzwe nka “Icyampa umuranga”, ”Leonica”, “Mutimukeye “ n’izindi nyinshi.

Nubwo yazinutswe gucuranga, Karangwa yemeza ko muri icyo gihe Orchestre Impala yari ikunzwe cyane, Nyampinga, Les fellows n’izindi zabicaga bigacika muri icyo gihe.

Karangwa asaba abakiri bato gukunda umuziki kandi bakawukora kinyamwuga baharanira gukora ibintu bw’umwimerere bakareka kwiringira ikoranabuhanga cyane.

Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka