Kanyombya azaba umushyushyarugamba mu gitaramo cya Urban Boyz
Ku wa gatanu tariki 18/10/2013, itsinda Urban Boys hamwe n’abandi bahanzi barimo Lil G, Young Grace, Binney Relax n’abandi bazataramira kuri Greenwhich Hotel i Remera aho Kanyombya azaba yabaye umushyushyarugamba.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 1500.

Iyi ni gahunda izahoraho nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi hoteli Muderevu Jeannette. Anatangaza kandi ko bazajya bahinduranya abahanzi bakurikije abakunzwe mu gihugu ndetse n’abakunzwe n’abakiriya bagana iyi hoteli.
Buri wa gatanu na buri cyumweru kandi ngo hari gahunda ya “Live Band” yitwa “La Diagonale de la Lumba” izwi cyane kuri Lumba style.

Biteganyijwe ko abaherekejwe (couples) batanu bazaba bambaye neza cyane kurusha abandi bazahabwa igihembo cy’ishimwe naho abantu 30 bazahagera bwa mbere bazahabwa icyo kunywa ku buntu. Greenwhich Hotel iherereye ku muhanda ujya i Kanombe hafi yo ku kibuga cy’indege.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
najye naraje rwose
ndasgaka,nange mbe umuhanzi
Rwose Kanyombya akwiye gushyira ahagaragara indi album atarasaza cyane.