Kampanye yo gushishikariza abantu ubutabazi yarengeje umubare wari witezwe
Ibikorwa byo gushishikariza abantu umunsi wahariwe ubutabazi ku isi (World Humanitarian Day Campaign) bimaze kugera ku bantu barenga miliyoni 100 bari biyemejwe. Kugera tariki 19/08/2012 ngo bazaba bageze kuri miliyari imwe.
Uku kurenza umubare w’abantu bari bateganyijwe byatewe n’igitaramo cy’akataraboneka cy’umuhanzikazi Beyoncé Knowles yakoze kuwa gatanu tariki 10/08/2012 ku cyicaro cy y’Umuryango w’Abibumbye.
Muri icyo gitaramo Beyoncé yaririmbye indirimbo yitwa I was Here bisobanuye ngo “Nigeze kuba ho”. Igitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga 1200 barimo ibyamamare, abakozi bashinzwe ubutabazi n’abanyacyubahiro benshi.

Amashusho y’iyo ndirimbo yanditswe na Diane Warren azerekanwa 19 kanama.
Iyo kampanye (campagne) mpuzamahanga igamije gukora amateka mu rwego rw’itangazamakuru igerageza guhamagarira miliyari imwe y’abantu kuzitabira umunsi wahariwe ubutabazi ku isi uba tariki 19 Kanama.
Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’Abibumbye, Valerie Amos, wari muri icyo gitaramo yagize ati: “buri wese ashobora kuba umutabazi. Ntakindi bisaba usibye gukora igikorwa kimwe gusa cyo gufasha abantu. Ni cyo gufasha abantu bivuze”.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|