Kamichi aravuga ko abantu bumvise nabi ibyo yavuze

Umuhanzi Kamichi umaze iminsi avugwaho kwaka ruswa umuhanzi Jason Derulo ubwo yari hano mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aratangaza ko ayo makuru atari yo.

Kamichi yagize ati: “Abantu bumvise nabi ibyo navuze, njye rwose sinigeze naka ruswa Jason Derulo ndetse sinigeze mvuga ko murusha isaha nziza cyangwa n’ibindi ahubwo ababivuze rwose sinzi aho babikuye.”

Ngo kuvuga ko yacuranze indirimbo za Jason Derulo bwa mbere mu Rwanda bigatuma amenyekana mu Rwanda ntiyashakaga kumwaka ruswa kuko iyo aza kuba ariyo ashaka aba atarabivugiye mu ruhame imbere y’abandi banyamakuru bagenzi be.

Kamichi yagize ati: “Ese koko buriya babona umuntu n’iyo yaba usaba ruswa yayisabira imbere y’abantu kuriya?”

Kamichi.
Kamichi.

Muri iyo nama Jason Derulo yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kujya mu gitaramo cyo gusoza amarushanwa ya PGGSS 2 tariki 28/07/2012 ngo Kamichi kandi yavuze ko Jason Derulo atamurusha ikote n’isaha ihenze.

Iyo nama yahuje abanyamakuru banyuranye ba hano mu Rwanda bakora ku makuru y’imyidagaduro by’umwihariko hakaba hari kandi n’abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star aribo EAP na Bralirwa, hari Jay Polly na King James ndetse na Jason Derulo uvugwaho kuba yaratswe ruswa.

Kamichi asaba Abanyarwanda ndetse n’abakunzi be by’umwihariko ko bataha agaciro ibimaze iminsi biri kumuvugwaho kuko atari byo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uwo si umuco ubundi ndibaza niba waratumye amenyekana iyo utegereza akabaza uwabikoze gusaba sibyiza kandi nigihugu kirabyamagana koresha amaboko yawe kandi ibyowakoze byabaye ubusa kuko ntiwategereje igihembo giturutse kumana

ju yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

i wish kamichi could learn something from what he said on that day!!!!!!!!!. and i think he needs to be forgiven. my fellow viewers dont be so hard lets learn from it and accept it the it is! otherwise kamichi might lose control!

clarkson yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Uyu musore agira umunwa muremure kabisa,kd nawe ushobora kumuhemukira nkabariya banyamakuru bandi natareba neza.nubushize yazanye amakuru yubusutwa ngo yumvise alion na washington bitana ngo utuzina twurukundo!!!ntibyaribikwiye

Singombwa yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

sha Kamishi nareke amatakirangoyi. age areka gusebanya kabisa mwagiye mwiha agaciri koko??? ko bizabafasha mubuzima bwanyu ubu niba harumuntu wakwemeraga yakubonye abona uwuriwe ntimikiogaragaze cyane wangu emera amakosa hanyuma wikosore ntibizasubira kabisa nawe urabibona ko ari umuco mubi ubuse igihe byavugiwe niyo ukibimenya? niwowese ukorera Radio gusa?? niwowe gusa uzi indirimboshyashya? kukise utibaza ko haruwagutanze mwari kumwe muriyonama ahaaaaaa nzaba mbarirwa amahoro yimana abane namwe gusa wisubireho muhu.

narashize yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ariko ndumiwe koko !!
Uyu muhungu yagiye akomera ku ijambo nk`umugabo koko.

Kabaka yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

uwo sumuco uturanga kabisa

mugenzi yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka