Kalisa John yatangaje ko nta bucuti budasanzwe afitanye na Young Grace
Kalisa John a.k.a Kjohn azwi cyane muri Entertainment nk’umuntu uteza imbere abahanzi (promotion). Mu minsi ishize yaragaragaweho cyane kwibanda ku makuru y’umuhanzi Young Grace bityo bituma abantu benshi babyibazaho cyane.
John Kalisa yanditse ku rubuga rwe rwa facebook agira ati: “Bafana banjye nikundira reka mberurire impamvu mukunda kubona mpositinga cyane Young Grace ntabwo ari uko mukunda urukundo rwo kubana cyangwa kuryana ahubwo nababwiye ko turi ku isi yo gushaka amafaranga".

Yakomeje agira ati "Ntimugakeke ko dukundana kuko afite umukunzi kandi nanjye mfite uwanjye; mbese Grace tubanye kubera ari muri Big Star Entertainment nawe umunsi uzinjiramo tuzagufasha niba ushaka kwinjiramo hamagara 0728171330 promotion ni 40% ni ubuntu”.


Young Grace avugwaho kuba yaba abyumva kimwe n’umusore wagaragaye bakora ubukwe mu mashusho aherutse gufata y’indirimbo ye “Uri final” nyuma y’uko yavuzweho gukunda Lil G ariko Lil G we ntamukunde.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hahha ntibakatubeshye!barabihisha ariko amaherezo bikagaragara!ese kuki iyo promotion atayikorera n’abandi bahanzi?kuki buri munsi buri saha aba yivugira gusa Young Grace???