KGB ngo ishobora guseswa hagashingwa irindi tsinda
Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy akaba ari n’umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB (Kigali Boys) yadutangarije ko ibijyanye no gushinga irindi tsinda bakibyigaho bityo bikaba bishobora kuba cyangwa ntibibe.
Hari hamaze igihe hibazwa ku maherezo y’itsinda rya KGB nyuma y’uko umwe mu bahanzi baribarizwagamo Hirwa Henry wari na musaza wa Miss Aurore Mutesi yitabye Imana undi baririmbanaga MYP akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Skizzy yadutangarije ko bari kwiga kuburyo ibikorwa byabo bitahagarara burundu ariko adutangariza ko amakuru ari kuvugwa ko yaba agiye gushinga irindi tsinda atariyo ahubwo ko ari umushinga afitanye na MYP mugenzi we wo muri KGB uri muri Amerika wo gukomeza ibikorwa.
Skizzy yagize ati : « Ntabwo arinjye nshaka gushinga irindi tsinda ahubwo ni umushinga dufite njye na MYP wo kureba uburyo ibikorwa byacu bitazima…biracyari umushinga, turacyabyigaho nibikunda tuzashyiramo undi muhanzi hanyuma twongere turirimbe… ».

Twakomeje tumubaza niba izina bazagumana KGB adusubiza ko izina bafite gahunda yo kurihindura. Yagize ati : « Izina ryo tuzarihindura nitumara kubona umushinga utunganye… ».
Itsinda KGB ni rimwe mu matsinda yakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zabo nka « Arasharamye », « Abakobwa b’i Kigali », « Bibi », n’izindi.
Iri tsinda ryakunze kugaragaza cyane udushya muri muzika nyarwanda ndetse n’ibikorwa by’urukundo harimo nko gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK, n’ibindi.
Skizzy kandi ku rundi ruhande, ni umwe mu bantu bateza imbere cyane impano y’ubuhanzi mu rubyiruko dore ko ari nawe watangije amarushanwa ya Talent Detection ndetse akaba arimo no gutegura amaserukiramuco y’urubyiruko harimo iry’abana ryitwa « Kids Premium Festival ».
Iri serukiramuco rizaba kuri iki cyumweru tariki 11/08/2013 kuri Bambino Super City aho kwinjira ari amafaranga 10000 ku mwana n’ubuntu k’umuherekeje.
Muri ayo mafaranga bazabasha kwishimisha mu buryo butandukanye, guhabwa Pizza ndetse n’ibindi binyuranye bishimisha abana. Nyuma y’iri serukiramuco hazaza n’ayandi azahuza urubyiruko ndetse n’abantu bakuru.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|