Justin Bieber yahishuye icyatumye adasubirana Selena Gomez
Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko Taylor Swift ari we wabaye kidobya yo kudasubirana na Selena Gomez bahoze bakundana.
Urukundo rwa Selena Gomez na Justtin Bieber rwari rumaze iminsi rusa n’urwabyutse, none rwongeye gukonja.

Hollywoodlife.com yatangaje ko iyo basubukuye umubano wabo, Taylor Swift, burigihe abwira Selena Gomez amagambo y’urucantege agaragaza ko urukundo rw’aba bana bombi b’ibyamamare rutazashoboka.
Kimwe mu byo Taylor Swift ashinja Bieber harimo kuba ngo nta rukundo yigirira, bityo ngo akaba ari uwo gukomeretsa imitima y’abakobwa gusa.
Umuhanzi Chris Brown ni we wari wateye akanyabugabo Justin Bieber amubwira ko adakwiriye gutuma Selen Gomez amucika niba yumva akimwiyumvamo. Yamubwiraga ko nakomeza gukina imikino y’ubwana azicuza ubuzima bwe bwose.

Ibyo yabishingiraga ko ngo nawe yicuza icyatumye atandukana n’uwo yafataga nk’urukundo rw’ubuzima bwe ariwe Rihanna.
Kuva yatandukana na Selena Gomez, Justin Bieber uzwi mu ndirimbo nka “Sorry” ntarabona umukunzi uhamye dore ko yagiye agerageza gutereta abahanzikazi nka Ariana Grande bakamutera utwatsi.
Mu minsi ya Pasika aba bahanzi bombi bamaranye amajoro atatu muri Hotel, nyuma y’uko Selena Gomez yari yitabiriye igitaramo cya Justin Bieber i Las Vegas, gusa ibi byose birangira badasubiranye kumugaragaro.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
reka rekayibabaza undi mwana Selena mbona pe aberanye na Justin b nibakundane najye ndbikunze
nawe si umwana yabigize abibona
yooo!! justin nibamufitiy urukundo namugarur atitay kubya swift!! gomez ibigaragara nukwamukunda knd cyn
Nukuberiki abanyamuzika badatindananabakunzibabo?ese koko birimumigambi ya elluminate? Mwazadusubiza.
Justin ni umupetit azabona undi,
bamureke bariho abskobwa