Justin Bieber na Ariana Grande bakoze indirimbo izavamo ubufasha bwo guhangana na COVID-19

Abahanzi b’ibirangirire Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo amafaranga yo gutanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.

Justin Bieber na Ariana Grande bakoze indirimbo izavamo ubufasha ku bagizweho ingaruka na COVID-19 (Photo:Internet)
Justin Bieber na Ariana Grande bakoze indirimbo izavamo ubufasha ku bagizweho ingaruka na COVID-19 (Photo:Internet)

Ni indirimbo ibi birangirire byiyemeje gukora ikazasohoka ku itariki 8 Gicurasi 2020, hagamijwe gukusanya amafaranga azashyirwa mu mushinga usanzwe ufasha abana witwa ‘First Responder Children’s Foundation’, andi mafaranga akazafasha abantu bitangiye gukiza amagara y’abantu muri iki gihe cya Covid-19.

Byitezwe ko iyo ndirimbo izamamazwa ku buryo budasanzwe kugira ngo ivemo amafaranga menshi, kuko batangiye no kwamamaza izina ry’iyi ndirimbo kuri Instagram zabo bombi zifite abazikurikira barenga millioni 316.

Iyi ndirimbo igisohoka, izashyirwa ku mbuga za interineti zisanzwe zigurisha imiziki, bikaba biteganyijwe ko yabyara arenga millioni enye z’amadolari ya Amerika, amwe muri ayo akazishyurira amashuri abana bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, andi agatangwa nk’agahimbazamusyi k’abantu biyemeje gukora muri ibi bihe bakiza ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka