Jean Paul Ibambe ntakiri umunyamakuru ku inyarwanda.com
Umunyamakuru Jean Paul Ibambe wari uzwi cyane ku inyarwanda.com nk’umwanditsi mukuru (Chief Editor) ntakiri umunyamakuru kuri uru rubuga rwa inyarwanda.com
Abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, Jean Paul Ibambe yagize ati: “ Dear friends, this is to let u know that I stopped working for Inyarwanda.com from this Saturday 16th Feb 2013! This goes especially to mes collegues banyamakuru ncuti zanjye....tuzakomeza twubakane Entertainment y’u Rwanda may be in another way!!!Be blessed!!!”.
Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “nshuti zanjye, ndabamenyesha ko nahagaritse gukorera inyarwanda.com uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki 16.2.2013! by’umwihariko ndamenyesha abanyamakuru bagenzi banjye kandi nshuti zanjye «...» tuzakomeza twubakane Imyidagaduro y’u Rwanda wenda no mu bundi buryo!Imana ibahe umugisha! ”

Nyuma y’ubu butumwa yageneye abanyamakuru bagenzi be by’umwihariko, yatubwiye ko yasezeye ku inyarwanda.com kubera impamvu ze bwite. Mu magambo ye yagize ati: “Nibyo kabisa guhera le 16.2.2013 sinkiri umukozi wa inyarwanda,...kubijyanye no kuba nakora ahandi iby’itangazamakuru ntabwo ndabitekerezaho... ”.
Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd, Nelson Misago, ukunze kwitwa Nelly yagize ati: “Bibaho mu kazi kubera ko umuntu yagiye, Jean Paul yari umukozi witangaga cyane pe birumvikana ko hari ikizahindukaho kuba tutakiri gukorana nawe ariko nyine kuko afite izindi nshingano nta kundi twabigenza...”.
Yakomeje avuga ati: “...kuruhande rwanjye Jean Paul ni umuntu nzi neza ko akunda akazi cyane pe, ni umuntu witanga mu kazi ke, ibintu byose akabishyira ku murongo ariko bibaye ngombwa ko agenda kubera izindi nshingano afite...”.

Benshi mu bamenye aya makuru bagize icyo babivugaho. Richard Irakoze, umunyamakuru ku igihe.com, nk’umwe mu banyamakuru bakoranye na Jean Paul mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, asanga kuba Jean Paul atakiri gukora mu myidagaduro hari icyo bizahungabanya ku muziki nyarwanda.
Yongeyeho ko ntacyo byatwara umuziki aramutse agiye gushinga urubuga rwe rw’imyidagaduro cyangwa se akaba hari ubundi buryo azafashamo imyidagaduro ku rundi ruhande.
Yagize ati: “Jean Paul Ibambe ni umunyamakuru wagaragazaga umurava n’ubwitange mukazi ke,...itangazamakuru riri online ni ikintu gisaba guhora ushyiraho amakuru mashya (update) kandi Jean Paul ibyo yari abishoboye...nk’urugero natanga niwe wambere watangaje inkuru y’uko Miss Rwanda Grace Bahati atwite,...ni umuntu ukunda gukebura abahanzi kandi akanandika n,inkuru zibakosora,...”.
“Yateje imbere umuziki nyarwanda bigaragara ko hari ikizahinduka ku inyarwanda.com ndetse n’umuziki nyarwanda uzahungabanaho kereka niba hari ibindi bintu azakora bifite aho bihuriye no guteza imbere umuziki nyarwanda cyangwa se akaba agiye gushinga urubuga rwe rwa interinet rw’imyidagaduro...”.
Umunyamakuru Rugasa nawe wabanye cyane na Jean Paul akaba anamuzi bihagije yagize ati: “Jean Paul Ibambe muzi nk’umunyamakuru witanga kandi ugira umurava, yari amaze igihe kinini kuri ruriya rubuga, ni nk’urwa gatatu mu gihugu rukaba n’urwa mbere muri Entertainment ku buryo mvuze ko hari aho yarugejejeho ntaba mbeshye pe. Ntabwo yakoraga wenyine birumvikana ariko nka Chief Editor hari aho yakuye inyarwanda hari n’aho yayigejeje...”.

Jean Paul yabaye umukozi w’Inyarwanda Ltd ari umunyamakuru usanzwe w’imyidagaduro nyuma aza kuba umwanditsi mukuru w’urubuga rwa inyarwanda.com.
Yari amaze imyaka igera kuri ibiri akorera Inyarwanda Ltd. Yahatangiye mu mwaka wa 2011 nyuma y’igihe gito ahita agirwa umwanditsi mukuru w’uru rubuga rwa inyarwanda.com
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
SESE NI UYU JAYPOLLY YAVUGAGA NGO BWA IBAMBE..."MUZATWEREKE NA PATYCOPE "sha ijyendere amakuru y
ukuri kwihishe kw
abahanzi ntituzongera kukumenya gusa twakwikundiraga UZASHINGE WEB YAWE NAWE AHUBWOUyu mutype muzi muriNUR akina muri Star du theatre hamwe na ba Nkirigito, twizere ko ibyo agiyemo bishinga,amahirwe masa,
uyu musore namwemeraga ariko namukunze mwumvishe kuri radio asobanura ibya miss,avuga nk’umuntu uzi ubwenge.