Jean Claude Ndayishimiye yibarutse umwana w’umuhungu
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Example Good Samarithan mu mujyi wa Denver muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 01/02/2012.

Nyuma y’igihe kitari gito bategerejwe urwo ruhinja, tariki 1/2/2012 nibwo ahagana saa sita na 45 za mugitondo (00:45 am) ku isaha y’u Rwanda ni ukuvuga saa tatu na 45 za mugitondo (09:45am) ku isaha yo muri Amerika bibarutse umwana w’umuhungu bakaba bahise badutangariza ko umwana bazamwita Ndayishimiye Liam Solomon.

Claude Ndayishimiye nk’uko yabidutangarije mu butumwa yatwoherereje, yagize ati “Nishimiye cyane kuba umwana wacu w’imfura yavutse ari umuhungu akarusho akaba yavutse ku munsi w’Intwari z’u Rwanda kuko bisa n’amasezerano y’Imana ku buzima bwe”.
Claude Ndayishimiye si umuhanzi, umunyamakuru n’umuyamideli gusa kuko ni n’umukuru wa Radiyo Authentic ikorera Kicukiro akaba ari n’umuyobozi wa PMA (Prime Model Agency) yerekana imideli.

Claude Ndayishimiye ni umuhanzi w’indirimbo za Kinyarwanda aho afite n’itorero ryitwa “IHIRWE STYLE” afatanije na mugenzi we Ngenzi Yvan. Iri totero ribyina kandi rikaririmba Kinyarwanda mu makwe no mu birori bitandukanye rikanaririmba indirimbo z’Imana.

Jean Claude Ndayishimiye yasezeranye na Courtney Alisha Cole (Umunyamerika) kuzabana akaramata mu rusengero rwa Zion Temple tariki 26/03/2011.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Claude Numu Tambukanyi We Barerekany Urukundo Ni Vyishimo Bakwiy Kwibanira Mumahoro Ya Allah