Jay Polly ngo yaba yibarutse umwana w’umukobwa
Umuhanzi Jay Polly n’umukunzi we, Nirere Afsa, biravugwa ko baba bibarutse umwana n’ubwo Jay Polly we atari yabyemeza.
Amakuru yagiye atambuka henshi kuri facebook ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye aravuga ko bibarutse umwana tariki 10/07/2012 mu bitaro bya Muhima ahagana saa munani z’amanywa ndetse umubyeyi n’umwana bameze neza.
Kuri facebook ya Jay Polly hari uwanditse agira ati: “ Impundu kuri Jay Polly akaba agize umwana da! From now is a father”.
No kuri group y’inshuti n’abafana be kuri Facebook hagaragaye ubutumwa bunyuranye bumushimira kuba yibarutse umwana. Hari uwagize ati: “all m congz goes to Polly wibarutse umwana w’umukobwa”. Undi nawe agira ati: “impundu musaza Polly”.

Hari undi nawe wabishyizemo urwenya agira ati: “Congratulations to Jay Polly for the Baby, hita umugurira phone rero ahite atangira kugutora...”.
Hari hashize igihe kigera ku kwezi Nirere agiye kwa muganga aherekejwe n’inshuti ye y’umukobwa ubwo yibwiraga ko igihe cyo kubyara cyageze ariko bakamubwira ko asigaje ukwezi kumwe gusa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ababa star na bastar kazi kobarigutumucowacyinyarwanda uwatonganiyenundimukabari ashyika ahitamuhimbiriyokumutuka ngoni bifura ah ntibizoroha
hhhhhh jjjjjj
Ariko se tuno twana turi kwiyangiza kuber iki?? urabona ra??????ubusitari bw’iki gihe ni ukwiyandarika tuuuu???!!!!!