Jasmine Kibatega ni we watsinze ‘The Next Popstar’

Muri batandatu bageze kuri finale y’irushanwa rya The next pop star, Jasmine Kibatega niwe utahanye intsinzi.

Kibatega yahembwe nyuma yo kwegukana iryo rushanwa
Kibatega yahembwe nyuma yo kwegukana iryo rushanwa

Batandatu bahageze barimo Gisa Cy’inganzo usanzwe uzwi mu ruhando ry’abahanzi nyarwanda, Ish Kevin uririmba HipHop, Yannick Gashiramanga, Cyusa Jackson, Hirwa Irakoze Honorine na Kibatega Jasmine watsinze iryo rushanwa.

Uwo muhango wabereye muri Kigali arena ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ariko nta bantu bawitabiriye mu rwego rwo kwirinda Covid19, igitaramo kikaba cyacaga kuri KC2.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Liona Manzi, Aline Gahongayire na Producer JP babanje kwemeza yuko babiri bavamo nyuma yo kuririmba bwa mbere, aribo Yannick Gashiramanga na Hirwa Irakoze Honorine.

Abasigaye bane baririmbye imbere y’akanama nkemurampaka, abakagize bababwira icyo babitekerejeho hanyuma bariherera bahitamo uko batsinze bakurikirana.

Cyiza Jackson yabaye uwa kane, Gisa Cy’Inganzo aba uwa gatatu ashima Imana yabimufashijemo kuba ageze muri iryo rushanwa, uwa kabiri yabaye Ish Kevin ari nawe wenyine waririmbaga HipHop.

Yishimiye intsinzi
Yishimiye intsinzi

Jasmine Kibatega amaze kuvugwa ko ariwe wabaye uwa mbere yahise apfukama ararira, nyina wari uhari aza kumuhobera amwishimiye.

Yagize ati “Ndashima Imana yamfashije nkaba ngeze aha, ikindi ndashima mama wambereye inshuti, umujyanama kandi akanyibutsa ko ntagomba gusubira inyuma ibiba byose”.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi bafite abana bafite impano zitandukanye kubaba hafi no kubashyigikira kuko ntawundi wabashyigikira nkabo.

Kibatega yacyuye sheki iriho miliyoni 10Frw, andi miliyoni 40Frw akaba agize amasezerano y’imikorere na Sony Music, imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye ku isi.

Reba Video uko byari bimeze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu kimwe umuntu yibaza kubahanzi.bacu kinababaje,abantu narushanwa basubiramo indirimbo zahimbwe nabandi hanyuma ukabita,abahanzi!!

lg yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka