Itariki yo kumurikiraho alubumu ya Lil G yahindutse

Kumurika alubumu ya Lil G bizaba tariki 17/11/2012 aho kuba tariki 24/11/2012; nk’uko yabitangaje tariki 03/07/2012.

Mu kiganiro gito twagiranye Lil G yagize ati: “It was like a mistake twari twakoze, twari twasabye le 24 December baribeshya badushyira le 24 November kandi hari abandi bari barafashe iriya tariki niyo mpamvu byabaye ngombwa ko twimuriraho icyumweru imbere.”

Lil G ni umuhanzi watangiye kuririmba akiri muto cyane akaba agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere yitiriye indirimbo ye yamenyekanyeho bwa mbere yise “Nimba umugabo”.

Izindi ndirimbo zizagaragara kuri alubumu ye ni “in The club”, “umuntu”, “Agaciro”, “Acha blague”, “umunsi mukuru”, “Akagendo” n’izindi.

Imurika rya alubumu “Nimba umugabo” rizabera kuri stade nto (Petit Stade) i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 17/11/2012.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka