Impaka zirakomeje ku rutonde rw’abahanzi n’abanyamakuru bazakina umukino wa PGGSS II
Impaka z’abagomba kugaragara mu kibuga zikomeje kuba ndende, mu gihe imyiteguro y’umukino w’umupira w’amaguru ugomba guhuza abanyamakuru bakora mu myidagaduro n’abahanzi bari muri PGGSS 2 uzaba kuri iki Cyumweru igeze kure.
Urutonde ruri guteza impaka ni urutonde ruherutse gutangazwa na East African Promotors ndetse n’inyarwanda.com, aho benshi bibaza impamvu nka Jay Polly atagaragaye mu bazakina hakagaragara Knowless na Emmy kandi batamurusha.
Ku ruhande rw’abanyamakuru nabwo hari abibaza impamvu abanyamakuru nka Maurice Munyentwaliu ukora ikiganiro kitari ik’imyidagaduro kuri Isango Star arimo, nyamara Kamichi ubikoramo ntagaragareho.
Hari n’abandi banyamakuru nka Ally Soudy na Mister One nabo batagaragara ku rutonde kandi bazi gukina, mu gihe banakora ibiganiro by’imyidagaduro.
Nyuma y’iryo sesengurwa benshi basa n’abahurira ku kintu cyo kuvuga ko abanyamakuru bahenze abahanzi.
Umwe mubanyamakuru ukora mu bijyanye n’imyidagaduro utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati : ‘‘Cyakora abafana ni byiza kuba batangiye kugira icyo babivugaho biragaragaza ko bakurikiranira hafi ibijyanye na muzika”.
Akomeza yibaza impamvu abahanzi 10 bose batoranyijwe muri PGGSS 2 batagaragara ku rutonde kandi mu kibuga hajyamo akakinnyi 11.
No kuruhande rw’abanyamakuru naho yagize ati : ‘‘Abanyamakuru bo ni benshi pe kandi ibitangazamakuru nabyo ni byinshi, murumva rero ko bose batakina! kandi n’ikindi ntabwo bari gushyira umuntu mubagomba gukina kandi atazaboneka byo birumvikana!’’
Muri uyu mukino ateguwe mu rwego rwo kwibuka abahanzi n’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo na bamwe mu bakozi ba Bralirwa na East African Promoters bazakinamo.
Dore uko urutonde rw’abakinnyi bazakina rumeze kuri buri ruhande:
Ikipe y’abahanzi:
1. Croidja
2. Bull Dog (mu izamu)
3. Riderman
4. King James
5. Elvis Bralirwa
6. TMC
7. Bahati
8. Platini
9. Knowless
10. Young Grace
11. Emmy
Abasimbura
1. Jean Pierre Bralirwa
2. Patrick Bralirwa
3. Clement EAP
4. Landry EAP
5. DAF Bralirwa
Umutoza: Mushyoma Joseph (Bubu)
Umutoza wungirije:Twahirwa Aimable
Ikipe y’abanyamakuru:
1. Richard Kwizera: Kigalitoday.com
2. Maurice Munyentwali (Isango Star)
3. Frank Mihigo (igihe.com)
4. Samba Cyuzuzo (umuseke.com)
5. Karim (RTV)
6. Kate Gustave (Radio 10)
7. Rutamu (flash fm)
8. Mulemba Issiak (v.of Africa)
9. Victor Fidele (Radio 10)
10. Kim Kizito (Radio 10) Kapiteni
11. Nelly Wilson (Inyarwanda.com)
Abasimbura
1. Mc Tino (KFM)
2. Pascal (inyarwanda.com)
3. Epa (zahabutimes.com)
4. Henry Jado (radio 10)
5. Venuste Kamanzi (igihe.com)
6. Plaisir (umuseke.com)
Umutoza mukuru: BAYINGANA David
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|