Ikirezi Group yahaye ibihembo abahanzi batsinze muri Salax Awards 2011
Abahanzi batsindiye ibyiciro bitandukanye mu marushanwa ya Salax Awards 2011 bahawe ibihembo mu muhango wabereye muri Landstar Hotel iri Kimironko tariki 17/07/2012. Abahanzi batsinze bahawe amafaranga ibihumbi 100 na seretifika naho abahanzi bose bari bahamagariwe guhatana muri ayo marushanwa batahana seretifika gusa.
Kuva Salax Awards ibaye ku nshuro ya kane tariki 31/03/2012, abahanzi bari bagitegereje guhabwa ibihembo batsindiye. Kuba ibihembo byaratinze kugera kuri ba nyirabyo si uburangare buke ahubwo ngo ni uko abaterankunga batinze kubibagezaho; nk’uko byasobanuwe na Mike Karangwa, umuyobozi wa Ikirezi Group.

Nubwo kuri uwo munsi aribwo abandi bahanzi bahawe ibihembo byabo, Young Grace we ku munsi wo kugaragaza abatsindiye ibyiciro binyuranye muri Salax Awards 2011 tariki 31/03/2012 yatahanye intebe yahawe na Malina Interiors kubera kwegukana umwanya w’umuhanzi watambutse neza kurusha abandi kuri Red Carpet anatahana amafranga ibihumbi 300 yahawe na MTN kubera indirimbo ye Hip Hop Game yegukanye umwanya wa Best Caller Tune.

King James niwe niwe wahawe ibihembo byinshi. Abandi bahanzi bagiye bagaragara cyane mu byiciro birenze kimwe batsindiye harimo Riderman, Kamichi, Dream Boys na Young Grace.
Dore uko abahanzi bagiye begukana imyanya mu byiciro
1. Umuhanzi w’Umwaka (Artist of the Year) : King James
2. Umuhanzi w’Umugabo witwaye neza (Best Male Artist) : King James
3. Umuhanzi w’Umugore witwaye neza (Best Female Artist) : Knowless Butera
4. Videwo nziza (Best Video) : Warambeshye ya Kamichi
5. Uwakoze Videwo Nziza (Best Video Producer) : Producer Bernard Bagenzi
6. Uwakoze indirimbo nziza (Best Audio Producer) : Lick Lick
7. Uwaririmbye neza Indirimbo zo mu njyana ya Afrobeat (Best Afrobeat Artist): Kamichi
8. Uwahize abandi muri Hip-Hop (Best Hip-Hop Artist) : Riderman
9. Uwahize abandi muri RnB (Best RnB Artist) : King James
10. Album yahize izindi zose (Best Album of 2011) : Umuvandimwe ya King James
11. Uwahize abandi mundirimbo z’umuco (Best Cultural Artist) : Itorero Indangamirwa
12. Uwahize abahanzi ba Gospel (Best Gospel Artist) : Liliane Kabaganza
13. Umuhanzi ukizamuka wahize abandi : (Best New Artist) : Khizz Kizito
14. Itsinda ryahize ayandi (Best Group) : Dream Boyz
15. Indirimbo yakunzwe cyane muri 2011 (Song of The Year) : Bella ya Dream Boyz na Kitoko
Si abahanzi gusa bahawe ibihembo kuko abagize Ikirezi Group baboneyeho no guhemba ndetse no gushimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo kiriya gikorwa cya Salax Awards kigerweho. Muri bo harimo MTN, Malina Interiors, Galleria Restaurant, Inyarwanda Ltd, Igihe.com, Masamba Intore, Jean Paul Samputu n’abandi.

Kuva Ikirezi Group imaze gutanga biriya bihembo ku bahanzi babitsindiye bivuze ko Salax Awards 2011 ishojwe ku mugaragaro bityo hakaba hatangiye Salax Awards 2012; nk’uko byasobanuwe na Ally Soudy, umwe mubagize Ikirezi Group.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|