Ikinyoma no gutega amasunzu byabereye The Pax umugisha
Umuhanzi Ndayisenga Flavien, uzwi ku izina rya The Pax Masunzu, avuga ko byamusabye guhimba ibinyoma ngo abashe gutereka umusatsi binatuma atega amasunzu.
The Pax avuga ko ubwo yigaga muri CEFOTEC i Butare yashakishije uko yajya abasha gutereka umusatsi we bikamuyobera yigira inama yo kubeshya ubuyobozi ko iyo akuyeho umusatsi ahita asara agakora ibikorwa by’abarwayi bo mu mutwe.

Ngo byaramuhiriye kuko ubuyobozi bwa CEFOTEC bwamwemereye gutega amasunzu, bimubera umugisha kuko hari abantu bahise baza gushaka abana bo gukina firime y’amateka bigatuma bamusaba kujya kwiyogoshesha amasunzu, abasha gukina muri iyo firime.
Abisobanura agira ati “Nyuma yo kubeshya ko iyo nkuyeho umusatsi nsara,ndasaba Imana imbabazi.
Gusa haje abantu bansaba gukina muri firime yabo nteze amasunzu, umukecuru ukorera muri museum (inzu ndangamurage) amfasha kuyogosha abantu barabikunda nkomeza kuyatega kugeza magingo aya”.
The Pax Masunzu avuga ko amasunzu ye yamugize icyamamare agakunda gutumirwa n’abantu batandukanye, ndetse agatangazwa n’uko abantu benshi bayakunda.
Agira ati “Amasunzu yanjye yangize icyamamare, abantu benshi barayakunda, kuko Abanyarwanda bakunda amateka yabo kandi bibibutsa ko aba kera bategaga amasunzu. Ni ibintu by’igiciro gikomeye”.

The Pax Masunzu avuga ko amasunzu ye yatumye atinyuka akabasha kubona ko afite impano mu bintu itandukanye, birimo guhimba utuntu dushya ndetse no guhimba indirimbo, byatumye ashinga itorero aryita “Imbanzabigwi”.
Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Rap akavangamo n’injyana gakondo, avuga ko ubuhanzi bwe ahanini abukomora kuri nyina wabo muto waririmbaga mu Masimbi n’Amakombe ya Rugamba Cyprien, yakongeraho amasunzu bikamugira icyamamare.
The Pax Masunzu ni umwe mu bahanzi bakomeye ba Kinyaga Award. Akomoka mu Karere ka Rusizi, akaba azwi mu ndirimbo nka Mwana wanjye, Nyashya ya Baba, Usenya urwe n’izindi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane uwo musore nkanasaba reta yu Rwanda gushishikariza abanyarwanda biyimisi kubiyoboka kuko niwo muco wabanje nanasaba kuduhuza nabazi gutegesh’ amasunzu dore nimero yanjye 0789737956.
nibyiza cyane!
Uwo musore nakomerezaho gushishikariza abo mu kugero cye abato ndetse nabakuru!turamushyigikiye mu muziki we ikindi atababwiye nuko haritorero ryemeye kumu recruita kuber isunzu!jya mbere tukurinyuma
hhhhh uyu mukandara se ra?!!! Nawe rero ukaba ubaye umustar!