Igor Mabano yakoze igitaramo cyanyuze benshi muri Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, umuhanzi Igor Mabano ukorera muri Kina Music, ni we wari utahiwe kuririmba mu iserukiramuco Iwacu Muzika Festival 2020 ubu ririmo ribera kuri Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga nka YouTube. Yakoze igitaramo cyashimishije benshi anizeza ko Album ye igiye kuboneka vuba.

Ni igitaramo cyarimo abandi banyempano barimo abakora imivugo, abaririmba n’abandi benshi by’umwihariko Itsinda ry’abacuranzi rya Symphony rimaze kumenyerwa cyane mu gukora bene ibi bitaramo ririmo benshi mu bo Igor Mabano yigishije umuziki.

Muri iki gitaramo, Igor Mabano yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo nka Araje (Dear Mashuka), Urakunzwe, iyo utegereza n’izindi harimo n’inshyashya abantu bari batarumva, avuga ko nyuma y’uyu musogongero abantu bagomba kwitegura kubona Album vuba.

Yanavuze ko zimwe muri izi ndirimbo zamaze kugera kuri Internet aho bagurishiriza indirimbo, ku buryo uwazishaka yazibona byoroshye, anavuga ko nta ndirimbo azagurisha hadakoreshejwe ikoranabuhanga.

Igor Mabano yakoze igitaramo kitarengeje iminota 40, uretse ko abamukurikiye batabuze kwishima, nk’uko byagaragaraga ku butumwa bwoherezwaga ako kanya kuri YouTube ahanyuzwaga iki gitaramo.

Iwacu Muzika Festival, ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri kuri ubu rikaba riterwa inkunga na Banki ya Kigali. Ubwa mbere riba muri 2019 ryarazengurukaga u Rwanda rwose, ariko muri uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19, igitaramo gifatirwa amashusho mu nyubako ya Intare Conference Arena iri Rusororo, bigatambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri YouTube, bakagendera ku ntego ivuga ngo “Susurukira mu rugo”.

Ni igitaramo cyari kibereye ijisho nk’uko bigaragara muri aya mafoto:

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABARIRIMBYI BO MU RWANDA NTAGO BAZI KWAMBARA KUBERIKI WKUMVA KO UGOMBA KWAMBARA IBINTU BIGEZWEHO(BE unique).sibyo kwirirwa wambaye air force .yewe

dominic munyejuru yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka