Ibihembo Mpuzamahanga ‘Trace Awards and Festival Africa’ bigiye gutangirwa mu Rwanda

Televiziyo Mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, batangaje ko bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo byiswe Trace Awards and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika.

Abateguye iyi gahunda basobanuye imiterere yayo n'uko izakorwa
Abateguye iyi gahunda basobanuye imiterere yayo n’uko izakorwa

Ibi bihembo bigamije gushyigikira abahanzi barimo abanyamuzuki, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abageze ku bikorwa by’indashyikirwa baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Banyafurika baba hanze y’uwo mugabane.

Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n’iserukiramuco bizabera i Kigali mu Rwanda, bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 20, Trace Group imaze ikorera mu bihugu bitandukanye ku isi.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizaba iminsi ibiri kuva tariki 19-20 Ukwakira 2023, bikazabera muri Camp Kigali, naho ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizaba tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena isanzwe icungwa na QA Venue Solutions.

Ibi birori by’amasaha atatu bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika mu njyana zitandukanye ziganjemo injyana nyafurika ya Afrobeat.

Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare mu muziki, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa batandukanye baturutse ku migabane itandukanye yose ku isi.

Ibihembo uretse gushyigikira abahanzi, bigamije no kumenyekanisha ubwoko butandukanye bw’umuziki wa Afurika uhereye kuri Afrobeat, Dancehall, Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Rap, Kompa, R&B, na Rumba.

Olivier Laouchez, Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, yavuze ko nta bundi buryo bwiza bari kwizihizaho imyaka 20 iki kigo kimaze gishinzwe, batazirikanye abanyamuziki bo ku mugabane wa Afurika.

Olivier Laouchez
Olivier Laouchez

Olivier Laouchez, yagize ati: “Kuva ku munsi wa mbere, Trace yaharaniye guteza imbere ndetse igaragaza ubudasa n’imbaraga z’umuco wa Afurika. Nta bundi buryo bwiza bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tutazirikanye umuziki wa Afurika.”

Akomeza avuga ko ibihembo bya Trace bigamije guhemba no kwishimira ubuhanzi, icyerekezo n’uruhare abahanzi n’abandi bantu batandukanye bakomeje kugaragaza haba muri Afurika ndetse no ku isi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) Janet Karemera yavuze ko bishimira kuba u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Janet Karemera
Janet Karemera

Yagize ati: “Twishimiye ko tugiye kwakira ibihembo bya Trace Awards mu Rwanda ku itariki ya 21 Ukwakira, kandi turajwe inshinga no kuzakira iyi minsi mikuru ikomeye yo gushyigikira umuco Nyafurika mu gihugu cyacu cyiza no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo bushingiye ku muco.”

Janet Karemera yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibi bihembo, azaba ari amahirwe meza ku myidagaduro nyarwanda, mu kugaragaza impano ndetse n’umuco gakondo w’u Rwanda.

Ibihembo bya Trace bizatambuka imbonankubone ku miyoboro ya Trace mu bihugu birenga 180 ku isi ndetse no ku yindi miyoboro ya Televiziyo z’abafatanyabikorwa ku isi ndetse n’imiyoboro ya satelite.

Trace Group yashinzwe mu 2003 ni ikigo kigari cy’imyidagaduro ku Isi gifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Brazil, muri Caraïbes no mu bihugu biri mu Nyanja y’Abahinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka