Hakomeje kwibazwa icyateye Young Grace gutangaza ko aryamana n’inshuti ye

Umuhanzi Young Grace abayizera, nyuma y’amakuru yamuvuzweho cyane y’uko ngo yaba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanayamaganira kure, mu minsi ishize yatangarije mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus ko afite umukunzi w’umusore witwa Ntwari Army bamaranye imyaka ine bakundana kandi ko baryamana.

Young Grace w’imyaka 20, nyuma y’uko atangaje aya makuru kuri Radiyo ko ajya aryamana n’umukunzi we Ntwari Army, abantu bakomeje kubivugaho gutandukanye aho benshi bemeza ko n’iyo yaba abikora bitari mu muco nyarwanda ko umukobwa yatangaza ku mugaragaro ko aryamana n’umukunzi we batarabana.

Abavuga ibi, bemeza kandi ko kuba umuntu w’ikitegererezo cyangwa umu star mu yandi magambo nka Young Grace yatangaza mu ruhame ko aryamana n’umukunzi we kandi batarabana, atari ibintu by’i Rwanda dore ko haba hari abana cyangwa abandi bantu bamureberaho.

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga ashobora kuba yarabitangaje kugira ngo abavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina barekere aho kubivuga, babone ko ari umukobwa muzima. Gusa kuba yavuga gutya kugira ngo yemeze abavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina, basanga ataribwo buryo bwiza bwo kubemeza kandi bagasanga kuvuga kuriya yaba yarakoze bya cyana.

Young Grace.
Young Grace.

Hari kandi n’abavuga ko yaba yarabivuze yikinira ariko kubera ko ari umu star bigahita bifatwa nk’aho ari ukuri.

Nyuma yo kubona uburemere ibyo yatangaje byagize mu bamenye aya makuru bose, mu bakunda muzika nyarwanda by’umwihariko ku bakunzi be, ndetse by’akarusho ku muryango we, Young Grace yatangaje ko asabye imbabazi Imana, umuryango we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu gusaba imbabazi, Young Grace yatangaje ko ibyo yavuze yibeshyeraga kandi ko atari azi ko biri bugere kure ngo binababaze abakunzi be kugeza ubwo benshi bamwita indaya.

Hakomeje kwibazwa niba Young Grace yaba yaratangaje aya makuru kugira ngo yemeze abamuvugaho kuryamana n’abo bahuje igitsina. Ese yaba yasabye imbabazi kuko yatangaje ibitari byo? cyangwa yaba yazisabye kubera uburemere yabonye byagize? Wowe urabyumva ute?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ahhhhhhhhhhhhhh! barasaze ngo ni ubu star? Uwiteka abagenderere

uwimana oliz yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

isi yararangiye!!! gusa ndumva aanyarwandakazi nabo bageze ikirenge mu cya ba Rihanna!!! huum ni hatari!ejo azatangaza ko amaze kuryamana n’abagabo 10 000!!!

luu yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

si ubwambere byandika ariko reka mbisubiremwo:
ubwambere yabivugiye mu kinyamakuru. 2nd abivugiye kuri radio live, 3rd ubustar mu rwanda biri guginduka ubu raya:
 reba abakobwa batangura musika bagatangirana ninda z´abahungu .....
 reba muri abo bitwa ababyinyi babo ni bangahe batatewe inda?
 mukwezi gushize nabwiye uwo mushiki wacu kurata ubusugi/ntarate ko afise umukunzi baryamana(atarabivuga kuri radio),erega nawe arasoma amakuru amuvugwaho gusa ni UBU STAR GUSAMBANA---AKANABITANGAZA: umwana ufite ababyeyi/nzi nyina gusa.
 NUWABIKORA YAHISHA IBANGA: uburaya si ukugurisha gusa, ni UKWIYANDARIKA!!!

julio yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

Ibyo nyirubwite yivugiye ko afite umutipe baryamana nibyo byukuri kuko yabivuze adashyizweho agahato,kandi sinigitangaza ku mukobwa wiyita umusitari.

james yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka