Fakoly aragira inama abahanzi bo mu Rwanda kutisanisha n’abanyamahanga
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, umunya Côte d’Ivoire Doumbia Moussa Fakoly uzwi ku izina rya Tiken Jah Fakoly yasabye abahanzi bo mu Rwanda kureka umuco wo kwisanisha n’abahanzi b’i mahanga.
Fakoly yabivugiye i Kigali ubwo yari mu kiganiro Celebrity Show gitambuka kuri televiziyo yigenga yitwa Lemigo TV, ku wa kabiri 17/02/2015.
Fakoly yagiriye inama abahanzi b’abanyarwanda gukora uko bashoboye bagahanga indirimbo na muzika bifatiye imizi mu muco nyarwanda, aho guta umwanya bigana abanyamahanga nka “Nick Minaji na Chris Brown”.

Akomeza avuga ko kwigana abahanzi b’abanyamahanga n’umuziki wabo ari ugutakaza umwanya kuko udashobora kuzigera uhinduka uwo muhanzi, kandi abakagushyigikiye nabo, Fakoly avuga ko bageraho bakakuyoberwa kuko uba utakiri wowe, kandi ntube na wawundi wiganye.
Fakoly yari yaje mu Rwanda gukora igitaramo bise Isano Arts Festival cyitabiriwe n’abantu benshi cyane mu gice gitoya cya Stade Amahoro bita petit stade.
Isano Arts festival 2015 ni igitaramo cyateguwe na ministeri y’umuco na siporo ifatanyije na Positive Production ndetse na Institut Français du Rwanda.
Andrew Shyaka & Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
ibyo avuga nibamwumva bazatera imbere kuburyo bushimishije. umuntu agomba kugaragara mu isura ye kuko niwo wishushanya isura uyibura ukaraburiza.
Dina weee icecekere kuko ntabwo uzi ibyo uvuga! iyo utakunze umuntu wenda wagerageza ukabaza uwo ariwe!! Tikejah uzumve ibyo aririmba cg se ubaze ngo ni muntu ki hanyuma ushyirehpo Comments :-)
Nose waba uzi Dread aho ziva? [email protected]
nzagusobanurira nubishaka
ubwo se yabanje akireba,arabona yaravukanye iyo mirunga yikoreye?iwabo bose bashyiraho drede?nukuvugako we ntacyo arebera kubandi? abanyarwanda bazi ikibi nicyiza ntampamvu yo guhora mwiha kubagira inama mubanze muzigire.
Inyota y’akamiya,gushaka kwamamara batakoze, kwisuzugura, urwiganwa ngicyo igituma aba bana bacu banga kwemera kuba abo baribo nta yindi mpamvu. Muzumve beat y’indirimbo zisohoka ubu Ni copy paste Davido. Mwisubireho rwose.
amvungiye ibyari mu mutima wanjye ;njye ahubwo iyo mbumvishe mfuka amatwi!!!