Emmy agiye gushyira hanze indi ndirimbo nyuma y’igihe atigaragaza

Emmy, umuhanzi wakunzwe cyane hano mu Rwanda akaza kwerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize ubwo yari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star2, aritegura gushyira hanze indirimbo nshya.

Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini uyu muhanzi atigaragaza cyane muri muzika dore ko nta bihangano bishya yaherukaga gushyira hanze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Emmy yatangarije abakunzi be ko abakunda kandi ko abazirikana, ko yabateguriye indirimbo nshya nyuma y’igihe batamwumva.

Emmy aririmba muri Rwanda Day i Boston mu mwaka ushize wa 2012.
Emmy aririmba muri Rwanda Day i Boston mu mwaka ushize wa 2012.

Yagize ati : « hashize igihe mutumva new song yanjye, all my fans and friends mwitegure kwakira new song ubu yarangiye, imeze neza nta kibazo, murayumva vuba hano ,ndabakunda kandi ndabazirikana,GOD bless you all ».

Mu kiganiro gito twagiranye, Emmy yadusobanuriye ko iyi ndirimbo yarangiye ikaba izasohoka mu cyumweru gitaha. Yagize ati: « …muri iki cyumweru nibwo izasohoka, yakozwe na Lick Lick ikazaba yitwa TWIKUNDANIRE ».

Emmy (wambaye numero 19) mu mukino wahuje abahanzi bari muri PGGSS2 n'abanyamakuru b'imyidagaduro.
Emmy (wambaye numero 19) mu mukino wahuje abahanzi bari muri PGGSS2 n’abanyamakuru b’imyidagaduro.

Twakomeje tumubaza impamvu yahisemo kuyita ‘‘Twikundanire’’ adusubiza agira ati : ‘‘Ni inspiration yanjemo tu’’. Emmy yamenyekanye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Nsubiza”, ‘‘Uranyuze’’, “Ibyo bavuga”, “Ntibigishobotse”, n’izindi.

Yashoje ikiganiro twagiranye adutangariza ko hatagize igihinduka yazaza mu Rwanda umwaka utaha mu kiruhuko dore ko yakomereje amasomo ye muri Amerika. Naza kandi azongera gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe batamubona.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka