Emile Nyezimana azaza gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Emile Nyezimana aritegura kugaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aho azaririmba mu imuraka rya albumu ya Dominic no muri World-Camp ya IYF. Aho hose ngo azahagaragara abyina reggea amanitse amaguru yombi.

Emile Nyezimana aka Papa-Emile ngo akunda kwibyinira amanitse amaguru yombi muri reggea ya gospel kubera ko yahoze mu buzima bwa kimayibobo none ubu amanika amaguru abyina mu byishimo byo kuva kure nk’uko abivuga mu ndirimbo ze.

Uyu muhanzi aho ari muri Kenya aherutse gusohora indirimbo ebyiri. Imwe yitwa “Ubuzima bwiza” indi yitwa “Nyiri miliyoni”. Zose azaziririmba mu bitaramo azakorera mu Rwanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka