Eddy Neo yijeje abakunzi be ko batazongera kwicwa n’irungu
Umuhanzi Hakizimana Dieudonné ukoresha izina rya Eddy Neo, yateguje abakunzi be ko atazongera kumara igihe adashyira indirimbo hanze, kuko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo baticwa n’irungu.

Uyu musore ukora umuziki wibanda cyane ku rukundo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KT Radio, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Biranyura’ yagenewe abakundana bya nyabyo.
Yagize ati "Iyi ndirimbo Biranyura yavuye mu marangamutima yanjye, kuko nzi icyo gukundwa bya nyabo bisobanuye."
Yakomeje avuga ko yanditse mu buryo ibyo wakabwiye umukunzi wawe wayimutura akabyumvamo, kuko irimo amagambo yuje urukundo.
Eddy Neo yavuze ko mu minsi iri imbere afite izindi ndirimbo nyinshi agiye gutangira gushyira hanze, kuko abakunzi be atazongera kubicisha irungu.
Ati "Ngiye gushyiramo imbaraga abakunzi banjye ntabwo bazongera kujya bambura, sinzongera kubicisha irungu."

Kugeza ubu avuga ko amaze gukora indirimbo z’amajwi zigera kuri eshanu ndetse ko n’amashusho yazo ari kugenda agerageza uko ashoboye mu kuyatunganya, ashimangira ko "Indirimbo igiye kujya ivaho hakurikiraho indi."
Uyu musore kimwe mu byo aheraho avuga ko agiye kumara irungu abakunzi be, mu 2022 nibwo yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine yari ishize atawukora, bitewe n’uko yabanje gufata igihe cyo kwiga neza ikibuga.
Ohereza igitekerezo
|