Dream Boys yatanze ubunani ku banyeshuri bose
Itsinda Dream Boys ryatanze ubunani ku banyeshuri bose yaba abo mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza bazitabira ibitaramo byo kumurika alubumu yabo “Uzambarize Mama” mu mpera z’iki cyumweru.
Buri munyeshuri wese uzaza muri ibi bitaramo yitwaje ikarita y’ishuri azajya yinjirira ku mafranga 1000 gusa mu gihe abandi bazaba bari kwinjirira amafranga 2000; nk’uko byatangajwe na platini, umwe mu bagize itsinda Dream Boyz.
Mu gitaramo cya mbere kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare tariki 09/11/2012, umunyeshuri uzaba yifitiye amafaranga 1000 azabasha kwicara mu mwanya w’icyubahiro (VIP) mu gihe utazaba ari umunyeshuri cyangwa se akaza adafite ikarita y’ishuri azahinjirira amafranga 2000. Ahasanzwe ho ni amafranga 1000.
Mu gitaramo kizabera i Kigali muri Parking ya Stade Amahoro tariki 10/11/2012, umunyeshuri uzaba yifitiye amafaranga 1000 n’ikarita y’ishuri azabasha kwinjira mu mwanya abandi bazinjirira ku mafAranga 2000.
Itandukaniro hagati y’ibi bitaramo nuko i Kigali mu myanya y’icyubahiro ho ntacyahindutse, ni amafranga 5000 kuri bose. Akandi gashya ni uko aba basore bazaririmba mu buryo bw’umwimerere indirimbo zabo zose mu gihe kirenga isaha yose.
Platini na mugenzi we TMC bagize itsinda rya Dream Boys, imyiteguro bayigeze kure kugira ngo bazashobore kuririmbira abakunzi babo mu njyana y’umwimerere.
Ubwo twaganiraga, Platini yagize ati: “imyiteguro tuyigeze kure, tumaze ibyumweru bibiri iki ni icya gatatu ari nacyo cya nyuma kandi biragenda neza cyane...”.

Hari n’abandi bahanzi mubazabafasha bazaririmba Live. Gusa yirinze kudutangariza amazina yabo. Platini yagize ati: “...buri muhanzi azakoresha uburyo yifuza ari live cyangwa se playback gusa hari abahanzi bamaze kudusaba ko nabo bazakora live ariko abo ni surprise ntitwabatangaza...”.
Imyitozo iri kubera kuri Alpha Palace muri Santa Rosa naho ishinda “Impinduka Created Band” riri kubibafashamo niryo rizabacurangira mu bitaramo byo kumurika alubumu yabo “Uzambarize Mama”.
Bamwe mu bahanzi bakomeye bazaba bari muri ibi bitaramo ni Eddy Kenzo na band ya Mpakanyaga Abdul. Abahanzi nyarwanda bazafasha aba basore kumurika alubumu yabo ni Kitoko, Riderman, Kamichi, Jay Polly, King James, Allioni, Knowless, Tom Close, Urban Boys, Dany Nanone, Young Grace, Austin, Senderi International Hit, Bruce Melody, Kid Gaju na Ama G The Black.
Igitaramo cy’i Butare kizabera muri Grand Auditorium guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gitondo naho i Kigali ni muri Parking ya Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi n’ebyiri kugeza mu gitondo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turikumwe mugitaramo kiza bera muri kaminuza nkuru y’urwanda kdi turi kumwe forever and ever