Dj Theo aratangaza ko amakuru ari kuvugwa kuri Theo Bosebabireba ari ntacyo ayaziho

Hashize iminsi mike hatangiye kuvugwa ko Uwiringiyimana Theo Bosebabireba yaba yarafashe gahunda yo kwigumira i Burayi kubera imyenda yaba yarasize afashe.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe nibwo uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye kwitabira ibitaramo bitandukanye yari yatumiwemo.

Amakuru ari kuvugwa ni uko ngo mbere y’uko uyu muhanzi agenda, yabanje kwaka imyenda mu nshuti ze kuko ngo yari yizeye ko i Burayi azahavana amafaranga menshi cyane bityo akishyura nta kibazo.

Amaze kubona amafaranga yari yizeye atayabonye akaba yarahisemo kwigumirayo kuko asanga atazabona ayo kwishyura.

Dj Theo.
Dj Theo.

Mu kiganiro gito twagiranye na Dj Theo kuri uyu wa kabiri tariki 23/04/2013 dore ko bivugwa ko ari umujyanama we, yadutangarije ko ayo makuru ari nta kintu ayaziho.

Dj Theo yagize ati : « …nanjye ayo makuru nayabonye kuri facebook ntabwo mbizi pe. Maze iminsi ndwaye kuburyo sinari nkimenya amakuru, nta n’ubwo twanaherukaga kuvugana… ».

Yakomeje atubwira ko rwose nta masezerano asinye yigeze agirana na Theo Bosebabireba yo kuba yaba umujyanama we ko ahubwo amufasha gusa bisanzwe. Ibi yabidusobanuriye ubwo twamubazaga ukuntu atamenya amakuru ye kandi ari umujyanama we.

Dj Theo yagize ati : « …erega n’ubwo bavuga ngo ndi manager we siko bimeze kuko nta masezerano yanditse twigeze tugirana ni uko mufasha gusa. Amakuru ye yose ntabwo njya nyamenya kubera ntari manager we… ».

Theo Bosebabireba.
Theo Bosebabireba.

Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo yahoze ari umujyanama wa Emmy werekeje i Burayi ubwo yari ari muri PGSS2. Kuri ubu Dj Theo niwe ukurikirana inyungu (manager) za studiyo ya Bridge Records ari nayo ifasha Theo Bosebabireba muri muzika ye.

Ntiturashobora kuvugana na Theo Bosebabireba ngo tumenye neza ukuri kubiri kumuvugwaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

urwonurubwa.baramubeshyera

jean.Pierre yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Theo Ni Umukozi Wimana Ntago Yabikor

irakoze paradis yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ese ubundi agumyeyo bibatwaye iki?njyewe rwose ndamushyigikiye nakomereze job hariya ntaho ivugabutumwa ridakorerwa,gusa nk’umufana we namusaba kohereza amadeni yabayarafashe kuko ntawutaguza nokubona abamwizera bakamugurizamuri ikigihe ni ubutwari so nawe azatwaze abishyure,naho kugumayo byo ni uburenganzira bwe ntibitureba nahahe aronke.courage Theo.

Intore yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ntimukitiranye umuntu na bissness ashobora kuririmba indirimbo zimana kubera isoko ariko atabifite mu we umuntu niwe wuyizi n’Imana gusa abandi ni ukugereranya

Ndahiro David yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

ese ubundi agumyeyo agakomeza umurimo wo kuririmba bibatwaye iki?ntabwo muzi igihugu kitari icyawe ukuntu kibiha.mwimuvugiriza induru azaza, cyane ko nta nuravugana nawe ngo amwibwirire ukuri.

solange baby yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

gushukwa birashoboka gusa Imana ibimufashemo !

yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ngo ntiyabikora kandi yarabikoze.Ntukizere Umuntu Umuntu Numuntu.Kandi nomurio Bible byanditsemo ngo uwizera umwana w,umuntu avumwe.Sawa ubwo nibihangane,ntakundi

Peter yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Yaberetse nomero z’inkweto yambara mwese mubireba nyine. nimwihangane abamuhaye itike kandi mwarakoze mwamuherekeje neza.

kwkikwi yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ibyo si murwandagusa babikora kukoninaha muri UGANDA abahanzi barabikora cyane yewe niyoyabar’uhanzi wa gosple. KAtwizereko bamubeshyera kuk’abahanzi nyarwanda tubizeera.

Twizeyimana Dieudonnee’ yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Imana imufashe ntabikore. Abantu b’Imana bo bamaze kudushobera ni benshi! Yabacika rwose bose babireba!!!!

- yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

theo ndumva bamubeshyera kuko ntiyabikora nzineza ko asenga kandi ntamuntu w’imana wakora ibyo.

hirwa claude yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka