Derek arasaba King James kudacika intege kubera ingorane ari guhura nazo muri iyi minsi

Derek, umwe mu bahanzi bari gufasha abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star 2 kuririmba (backing) kubera ubuhanga azwiho, arihanganisha King James kubera ibibazo ari guhura nabyo muri iyi minsi.

Derek uherutse kugaragara mu mahitamo (casting) y’abazakina muri filime “Ayo mu murwa” ya Jean Luc Habyarimana ngo ni inshuti ya King James ku buryo iyo King James ababaye Derek abimenya.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, mu ijoro rya tariki 22/07/2012 Derek yagize ati: “King James go up Bro les difficultés uri guhura nazo nizo ziri gutuma ton histoire iba interessant...buri nsinzi ibanzirizwa n’ingorane!”

Derek avuga ko icyamuteye kwandika kuriya ari ukubera ibyo yaraye yumvise kuri radiyo 10 mu kiganiro cya “10 Super Star”.

Yagize ati: “Nijoro numvise kuri radiyo 10 bavuga ngo Jay Polly hari amagambo mabi agenda avuga kuri King James ariko Jay Polly ngo ntabyemera kandi abantu benshi bari bari guterefona bavuga ko ngo nabo babyumvise abivuga. King James rero kubera ukuntu ari inshuti yanjye iyo ababaye ndabyumva, numvaga avugana agahinda numva birambabaje cyane niyo mpamvu nahisemo kumuhumuriza mbinyujije kurubuga rwa facebook.”

Umuhanzi Derek.
Umuhanzi Derek.

Nk’uko ngo byumvikanye mu kiganiro Ten Super Star ku mugoroba wa tariki 22/07/2012 kuri radio 10, ngo hanyuzeho amajwi ya Jay Polly asebya ibihangano bya King James, aya majwi akaba ari ayavuye mu kiganiro kuri Flash Fm kuwa gatanu kiba guhera saa tatu kugeza saa sita z’ijoro.

Aha Jay Polly ngo yavugaga ngo King James aririmba Pala Pala ngo Pala Pala ni ibiki, ubundi ngo aririmba indirimbo z’urukundo gusa n’ibindi byinshi ngo yarangiza we akitaka; nk’uko tubikesha Kalisa John umwe mu batanze aya majwi yo kuri Flash Fm.

Jay Polly uvugwaho gusebya King James, we arabihakana. Ngo ku munsi w’ejo ubwo bamuhamagaraga ngo abisobanure neza, telefoni ye ntiyayitabaga.
Uyu munsi tariki 23/07/2012 twagerageje kugira ngo tumenye icyo King James na Jay Polly babivugaho ariko numero zabo ntizashoboye kuboneka.

King James ufite numero 10 na Jay Polly ufite numero 8 nibo basigaye bahanganye mu marushanwa ya PGGSS2 aho uzatsinda azamenyekana tariki 28/07/2012.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

KING JAMES turamwemera naho uwo muraperi naceceke ifirimbi ya myuma ni le28.

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

KING JAMES Ihangane tukuri inyuma kuko ababivuga nabaguca intege kandi abafana turagutora dukangurira n’abandi kugutora ahubwo iyo umuntu atsinda aragwanywa buri gihe big up frere

JOSE yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

KING JAMES Ihangane tukuri inyuma kuko ababivuga nabaguca intege kandi abafana turagutora dukangurira n’abandi kugutora ahubwo iyo umuntu atsinda aragwanywa buri gihe big up frere

JOSEPHINE yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

KING JAMES Ihangane tukuri inyuma kuko ababivuga nabaguca intege kandi abafana turagutora dukangurira n’abandi kugutora ahubwo iyo umuntu atsinda aragwanywa buri gihe big up frere

JOSEPHINE yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka