Davis na Sat B batatse Kigali na Bujumbura

Davis D na Sat B babinyujije mu ndirimbo bise “Umwana wo mu mujyi”, batatse Kigali na Bujumbura imigi baturukamo banaririmbiramo.

Davis D wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise “Biryogo”, yakunzwe kugeza nubwo bayimwitirira, yafatanyije n’umuhanzi ukunzwe mu Burundi Sat B wamamaye cyane mu ndirimbo ye “Satura amabafre”, bashyira hanze indirimbo bise “Umwana wo mu mujyi”.

Iyi ndirimbo ngobayikoze bagamije gutaka imijyi baturukamo, ari na yo mijyi baririmbiramo.

Davis D na Sat B.
Davis D na Sat B.

David D yavuze ko iyi ndirimbo bashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Werurwe 2016, bashatse kuririmba ku mirwa mikuru y’ibihugu bakomokamo.

Yagize ati “Kigali - Bujumbura, ni byo bigarukamo cyane. Ni ukuvuga ngo ni umuziki wacu n’aho tuwukorera. Yaba we awukorera i Bujumbura nanjye umuziki wanjye nkawukorera muri Kigali.”

Yavuze ko nubwo umuziki we wagera hirya no hino hose ariko uba wabanje guturuka mu murwa mukuru w’igihugu cye.

Ati “Ni ukuvuga ngo ni ubwo buryo nayikozemo mu buryo bwo gutaka imijyi yacu yombi kuko hari ahantu mvuga nti ’Davis umwana wo mu mujyi, aho ntuye ni Kigali umujyi mwiza kurenza iyindi’, mba ndimo gutaka umujyi wanjye, mba ndimo gutaka capitale (umurwa) yanjye. ”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Junior Multisystem, izakorerwa amashusho mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, nk’uko yakomeje abitangaza.

Iyi ndirimbo Davis D ayikoze nyuma y’izindi nka “Nkwerekane” yaje nyuma ya “People”, “Mariya Kaliza” na “Biryogo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka