Danny Nanone yakabije inzozi zijyanye n’indirimbo yatuye Amavubi

Nyuma y’amasaha make ashyize hanze indirimbo yakoreye Amavubi n’Abanyarwanda kubera CHAN, Danny Nanone yashimishijwe no gukabya inzozi Amavubi agatsinda.

Ntakirutimana Danny uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Danny Nanone, amaze hafi ibyumweru bitatu ategura indirimbo yise “Goal” ikaba ari indirimbo yahimbye ayitura by’umwihariko Amavubi, ayifuriza gutsinda ndetse akanayitura Abanyarwanda bose ngo bashyigikire Amavubi atsinde.

Danny Nanone
Danny Nanone

Iyi ndirimbo imaze iminsi itatu gusa irangiye gukorwa, yayimuritse tariki 16/01/2016 mbereho amasaha make ngo umukino wa CHAN utangire kandi Amavubi ahita atsinda ikipe ya Cote d’Ivoire igitego kimwe ku busa.

Danny Nanone ubwo twavuganaga nyuma y’uko ikipe y’Amavubi itsinze Cote d’Ivoire, yadutangarije ko yanezerewe cyane kuko yakabije inzozi kandi mu gihe gito.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayitekerejeho nayitegura mu rwego rwo kwifuriza Amavubi gutsinda, nsaba n’Abanyarwanda gushyigikira ikipe yacu. Imaze iminsi itatu irangiye, nayishyize hanze mbere ho gato ko umukino uba, urumva rero nakabije inzozi.”

Tumubajije icyo yabwira Amavubi nyuma y’uko ibyo yayifurizaga byabaye, yagize ati “Icya mbere ni ukubanza kubashimira kubera ko bahesheje ishema u Rwanda. Kandi bakomereze aho kubera ko urugendo ruracyari rurerure. Mbifuriza intsinzi kandi tubari inyuma.”

Mu ndirimbo “Goal” ya Danny Nanone avugamo ubutumwa bugenewe abantu batandukanye muri rusange hakaba n’aho agira ati “I need a goal” bishatse kuvuga ngo “Nkeneye igitego”.

Danny Nanone arateganya kumurika amashusho y’indirmbo “Imbere n’inyuma” ku wa Gatanu, tariki 22 Mutarama 2016., aya mashusho akaba amaze icyumweru cyose arangije gutunganyirizwa muri Incredible Records ari na ho uyu muhanzi abarizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DANNY,NDAZA,KOTWABONANA,NKASHIRA,UBWUZU,BWOKUKUREBA,SAWA,KOMEZA,NDAGUSHIGIKIYE,BYUKURI

NTIRIVAMUNDA,XAVEUR yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka